Ngoma: Yahohotewe ubwo yakora umwuga w’uburaya

Umurisa Gaudence umubyeyi w’abana babiri avuga ko saa sita z’ijoro tariki 18/06/2012 yahohotewe n’umuhungu bakunda kwita Kazungu aramukubita anamurya inzara mu maso ndetse anamburwa telefone ye ubwo yari ku kazi k’uburaya.

Gaudence yahohotewe ubwo bari bageze mu kagari ka Karenge bavanye ahitwa rond-point maze ubwo bageraga ahari irimbi riri imbere ya Economant ya Kibungo Kazungu ahita amufata aramuniga amusharatura mu maso aramukubita bakizwa n’irondo.

Ubwo Gaudence twamusangaga ku biro by’akagali ka Cyasemakamba ari naho ibyo byabereye, twasanze yabyimbye mu maso ndetse anafite ibikomere ku mubiri ndetse no mu muhogo bigaragara ko yakubiswe.

Nubwo ibi byose byabaye ariko uyu mukobwa wiyemerera ko akora umwuga w’uburaya avuga ko uyu musore ntacyo bapfaga kandi ngo kumukubita ntaho bihuriye no kuba yashakaga kumufata ku ngufu.

Yagize ati “Ntacyo twapfaga, twari tuvanye aho nari nagiye kwishyurwa amafaranga turamanukana. Muri iryo joro twagiye kwa gitifu w’akagali ka Karenge maze avuga ko adukemurira ikibazo mu gitondo niyo mpamvu ndi hano”.

Umurisa Gaudence yahohotewe bigaragara.
Umurisa Gaudence yahohotewe bigaragara.

Umuyobozi w’akagali ka Cyasemakamba, Kamanzi Lucien, atangaza ko ubwo yagezwaga imbere ye muri iryo joro Kazungu yahise atoroka ariruka none kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari agishakishwa ngo bakemure ikibazo cye na Gaudence.

Uyu muyobozi ariko ntago yemeranya n’uyu mukobwa uvuga ko ntacyo yapfuye na Kazungu ngo kuko abari ku irondo babwiwe ko umusore yari yanze kwishyura umukobwa ubwo bari barangije gusambana maze bikaba intandaro yo kurwana.

Abategarugori babonye uburyo uyu mukobwa yari ameze bavuga ko nubwo uburaya ari amakosa, uburenganzira bwa muntu bukwiye kubahirizwa maze Kazungu agahanwa kuko yakoze igikorwa cyashoboraga kuvamo n’ubwicanyi.

Bivugwa ko mu mujyi wa Kibungo harimo indaya nyinshi ariko umuyobozi w’akagali ka Cyasemakamba ko mu murenge wa Kibungo avuga ko ubundi nta bikorwa by’umutekano muke batezaga. Akomeza avuga ko bagerageza kubirwanya ariko ko inzira ari ndende.

Jean claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka