Ngoma:Umuyaga udasanzwe uvanze n’imvura byangije insina

Umuyaga n’imvura bidasanzwe byisasiye tugari twa Kinyonzo na Birenga ho mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma tariki 01/09/2013, byagushije insina nyinshi, zimwe zigwana ibitoki byari bicyana.

Hari naho wasangaga ibitoki by’imyane (bicyana ibitoki) ,ubwo iyo mvura yari ihise bari batangiye kubigaburira amatungo kuko ngo byari byaguye bitabasha gukomeza gukura.

Nta muntu twari bwamenye wo muri uyu murenge waba yarakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima nkuko hari aho bijya biba bitewe n’imvura idasanzwe.

Abatuye muri utu tugali ariko bavuze ko imvura nkiyi isanzwe igwa mu gihe cyo gutasuka kwayo (ikigwa bwa mbere nyuma y’impeshyi) bityo ko iyo iguye nabi n’umuyaga mwinshi iteza ibura ry’ibitoki.

Insina wasangaga zaguye hasi cyane cyane izabaga zifite ibitoki.
Insina wasangaga zaguye hasi cyane cyane izabaga zifite ibitoki.

Nkuko aba baturage twaganiriye imvura imaze kubangiririza insina babivuga ngo imvura nkiyo iteza ihenda ry’ibitoki nyuma y’igihe gito iguye, kuko ibyakagombye kuba byeze biba byaragushijwe n’uwo muyaga.

Nta ngano y’ibitoki byangirijwe n’uyu muyaga twabashije kumenya, gusa ariko utu tugali uyu muyaga waguyemo kimwe n’ahandi wibasiye ni ahantu bakunda kuba urutoki kandi rwiza kuko usanga imodoka iva i Kigali ije kugura ibitoki by’inyamunyu ahitwa Tunduti.

Mu rwego rwo kwirinda impanuka zaterwa n’imvura,abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga (high lisks zone) basabwe kuhimuka bakajya gutura aheza.

Ahari hateganijwe gutuzwa iyo miryango ni ahitwa i Kazo mu murenge wa Kazo ariko bigaragara ko amazu yo gutuzamo iyo miryango igera ku 8 yagaragaye ko ituye ahantu hashyira ubuzima mu kaga, ntabwo ararangira kuko akiri muri foundation.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka