Ngoma: Umushoferi yagonze umuntu ahita ata imodoka aratoroka

Umushoferi witwa Nshimiyimana Alexis wari utwaye imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri ya Carina, yagonze umusore mu mujyi wa Kibungo ahita ata imodoka aratoroka mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 /03/2013 ahagana saa kumi n’ebyiri.

Nta mutangabuhamya wabonye ibi biba uretse ko abantu bahageze basanze awagonzwe yitwa witwa Nsengumukiza Said aryaye hasi arembye yagonzwe, imodoka nayo iparitse hafi ye umushoferi yatorotse.

Nsengumukiza Said yahise yoherezwa mu bitaro bikuru bya Kibungo nabyo byahise bimwohereza mu bitaro bya kaminuza biri i Kigali (CHUK).

Umuyobozi w’akagali ka Karenge ibi byabereyemo, wahageze bimaze kuba ahuruye, avuga ko uyu mugabo yagonzwe igice cyepfo kumaguru ndetse n’igice cyo ku mbavu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kandi byabonekaga ko nyuma yuko agongwa yahise yikubita hasi umutwe awukubita muri kaburimbo, ari nabyo bakeka ko byatumye aremba cyane kuko atabashaga kugira icyo avuga.

Hari amakuru avuga uyu mushoferi Nshimiyimana Alexis ashobora kuba yari yasinze kuko ngo yari yaraye mu kabari akaba aribwo yari atashye muri icyo gitondo. Kugera ubu uyu Nshimiyimana aracyashakishwa.

Iyi mpanuka yabereye munsi y’ahubatse banki y’abaturage y’u Rwanda iri mu mujyi wa Kibungo mu muhanda wa kaburimbo. Mu mujyi wa Kibungo hamaze iminsi hagaragara impanuka za moto, imodoka n’amagare.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka