Ngoma: Umukobwa w’imyaka 18 w’umunyeshuri yariyahuye

Iradukunda Naumie w’imyaka 18 utuye mu murenge wa Kibungo, akagali ka Mahango umudugudu wa Rebero yayahuje umuti wa Tioda ku wa mbere tariki 07/01/2013. Uyu munyeshuri yaguye mu rugo iwabo atarajya ku ishuri.

Iradukunda yigaga mu mwaka wa Kabili muri college ya Rurenge iri mu murenge wa Rukira akaba yari mwene Hitimana Didace na Mukarudakemwa Clementine.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuga ko batazi icyatumye uyu mukobwa yiyahura kuri bo ngo bakeka ko ari ikimwaro cyuko atari yaraye iwabo ku cyumweru tariki 06/06/2012 kubera ubusinzi.

Abaturanyi b’uyu mwana bo bavuga ko bakeka ko yaba yariyahuye kubera ko yari atwite gusa icyibazo cyo gutwita cyo ntacyo ababyeyi b’uyu mwana bakivugaho.

Ababyeyi ba Iradukunda bavuga ko nta kibazo babonaga afite muri iyo minsi usibye icyuko yari yaraye mu mihana.

Uyu mwana ngo ku cyumweru yaragiye aranywa maze arasinda nuko ngo atinya kujya iwabo yasinze nkuko ababyeyi be babitangaza.

Ubwo yageraga iwabo kuwa mbere ari nawo munsi bagombaga gufunguriraho amashuri, ababyeyi ngo bamubajije aho yaraye nuko baramuhanura niko kujya mu nzu mu cyumba cye.

Mu kanya gato ngo nyina yumvise uwo mwana arimo gutaka yinjiyemo yumva hanuka umuti bateraga mu ikawa bita Tioda. Nyina ngo yahise yiruka ajya kureba aho uwo muti wabaga agezeyo arawubura niko guhita bamuha amata abanza kuyanga agezaho arayanwa.

Umwana ngo babonye akomeje kuremba bahita bamujyana ku kigo nderabuzima agezeyo nabo bamwohereza ku bitaro bikuru bya Kibungo ari naho yaguye kuwa kabili tariki 08/01/2013.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mahango, Musafiri Francois Xavier, avuga ko kugera na n’ubu kuba uyu mukobwa yaba yari atwite bitaramenyekana gusa ariko ngo umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzumwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mwana arambabaje njyewe naturanye nawe ariko umuryangowe wamwitagaho cyane njyewe birantunguye pe gusa utumviye se nanyina yumvira ijeri iwabo ni abarokore pe.

muligo yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

niko bahaga se?

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

bwana sebuharara Sylidio ko nta makuru aryoshye ufite muri iyi minsi uri maso? M23 bite byayo ?

yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka