Ngoma: Mu kagali ka Kinyonzo hongeye gutoragurwa igisasu cya gerenade

Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi mu kagali ka Kinyonzo hatoraguwe igisasu cya grenade, tariki 30/08/2013 ahagana mu gicamunsi ikindi gisasu gishaje cyazanye umugese cyatoraguwe muri ako kagari mu mudugudu wa Kibimba.

Iki gisasu cyatoraguwe n’umugabo warimo ututira ibiti mu ishyamba ry’umukoki.
Umuyobozi w’akagali ka Kinyonzo, Kamanzi Lucien, atangaza ko ibi bisasu bya gerenade biba bishaje kandi bitoragurwa mu ishyamba bityo ko hakekwa ko byaba ari ibyahajugunwe mu ntambara ubwo abasirikare bahungaga.

Ubwo twavuganaga n’uyu munyabanga nshingwabikorwa w’aka kagali kuri uyu wagatandatu yatubwiraga ko icyo gisaru aho cyabonetse bahapanze irondo ry’amanywa na nijoro kugirago hatagira uwagikinisha kikamuturikana.

Iryo rondo ngo rizakomeza kugera igihe inzego zishinzwe gutegura ibisasu zizazira kugitegura nkuko byagenze kucyari cyabonetse mu wundi mudugudu.

Muri uyu mudugudu wa Kibimba watoraguwemo iki gisasu,umugabo witwa Ngendahimana,yacitse akaboko nyuma yuko nawe yakubise igisasu isuka kikamuturikana ari guhinga mu myaka ya 1998.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka