Ngoma: Arakekwaho kwica mwishywa we amuziza ko amubajije umunani wa nyina

Ndaruhutse Jean Nepomuscene ari mu maboko ya police mu karere ka Ngoma akurikiranweho kwica umwishywa we Ngenzi Jean Paul w’imyaka 19 yareraga kuva akiri umwana kuko ababyeyi be bitabye Imana.

Tariki 03/10/2013 ngo nibwo abaturanyi be baheruka kubona uyu mwana Jean Paul wabaga mu mudugudu wa Nyamabuye, akagali ka Nyamugali umurenge wa Mugesera.

Nyuma yo kumubura ngo bagize amakenga maze babaza nyirarume akavuga ko atazi aho ari, maze bitabaje inzego zishinzwe umutekano ziza gusanga yikingiranye mu nzu yanga gukingura kugeza ubwo binjiye ku ngufu baramufata.

Nyuma yo kumufata ngo baje kugenzura hafi y’uru rugo hose maze ngo baza gusanga umurambo w’uyu muhungu Jean Paul uri mu ngarani ahajugunwaga imyanda yarishwe atemaguwe.

Abaturagenyi b’uyu mugabo ukekwa kwica umwishywa we avuga ko kuva uyu muhungu yasabaga umunani we mu by’ababyeyi be Ndaruhutse yasigaranye ngo yahise amwirukana iwe maze ababurana kenshi mu buyobozi ariko we akavuga ko ikibazo azagikemura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, Bizumuremyi Jean Damascene, yatangaje ko uyu mwana w’umuhungu ubusanzwe yari impfubyi kuko ababyeyi be bapfuye akiri muto maze aza kurererwa kwa nyirarume.

Jean paul Amaze gukura ngo yaje gusaba nyirarume ko yamuha umugabane wa nyina bityo nawe akaba yawukoreramo ibikorwa bitandukanye byamugirira akamaro, nibwo uyu Ndaruhutse yahise arakara cyane ahita anamwirukana mu rugo rwe amubwira ko yakuze agomba kwitunga ariko aba amutije inzu yo kubamo iri hafi ye.

Bizumuremyi akomeza avuga ko bakomeje kugirana amakimbirane bakitabaza ubuyobozi ariko uyu Ndaruhutse akabizeza ko ikibazo afitanye na mwishywa we kigiye gukemurwa nabo ubwabo , ariko bikaba ibyubusa kugeza aho afashe umwanzuro mu bisha wo kwivugana umwana wa mushiki we.

Ubwicanyi nk’ubu mu murenge wa Mugesera ngo ntibwari buherutse kuko ngo uwaherukaga kwicwa byari byabaye mu mwaka wa 2009.
Ikibazo cy’amasambu usanga giteje inkeke mu Rwanda kuko hirya no hino havugwa imfu z’abantu bicanye bapfa amasambu n’indi mitungo ishingiye ku butaka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka