Mutendeli: Haravugwa amabandi yambura abantu nijoro

Nyuma yuko uwitwa Ingabire Freddy ategewe n’abantu bataramenyekana ahitwa Rwagitugusa mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma bakamuniga bakamusiga baziko yapfuye, abatuye uyu murenge baremeza ko aho hantu bakihategera bakambura.

Aha hantu havugwa abajura ni ahantu hadatuwe n’abantu nubwo haca umuhanda uhuza akarere ka Ngoma na Kirehe. Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa by’ubwambuzi bugambiriye kwica kuko Ingabire wanizwe yabaye uwa kabili ubikorewe aho.

Abaturage batuye hafi yaho ibyo byabereye bavuga ko ntawukijya mu mirima ye mu masaha y’umugoroba kuko ngo abo bajura baherutse gushaka kwambura umuntu wari ufite igari ariko akabacika.

Umwe mu baturage yagize ati “Hariya hantu ni habi cyane nuwahagutegera ntiwavuza induru ngo hagire ukumva, kandi amabandi yo arahari kuko asigaye akanga abantu bakayasiga.”

Uwanizwe akajyanwa kwa muganga yavuze ko yari avuye mu karere ka Nyaruguru nyuma akaza kugwa mu bantu bari bicaye ahantu yagombaga guhurira n’uwari kujya kumwereka isambu n’ikibanza byo kugura kuko bavuganaga kuri telephone.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli buvuga ko ibyo bikorwa byo kwambura batabihamya neza gusa ko icyo bazi ari umusore w’i Nyaruguru uherutse kuhanigirwa n’abashakaga kumwiba bamusiga bazi ko yapfuye.

Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko amarondo ndetse n’ibindi bikorwa bigambiriye kubungabunga umutekano bigiye kujya bihakorerwa kugirango ayo mabandi abe yafatwa.

Ingabire Freddy uherutse kuhanigirwa tariki 08/08/2013 mu gitondo,ubu ari mu bitaro bikuru bya Kibungo aho ngo yoroherwa kuburyo atangiye kuvuga kuko yahazanwe atabasha kuvuga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka