Musanze - Yiyemerera ko yagerageje kwihekura akimara kubyara

Umugore witwa Louise Uwizeyimana w’imyaka 25 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busogo mu karere ka Musanze azira kugerageza kwihekura, kuko yashatse kujugunya umwana mu musarani ubwo yari akimara kumubyara.

Uyu mugore ukomoka mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba yari yaje gusura inshuti ye yitwa Nsengimana Donatien mu ijoro rya tariki ya 01/09/2013, mu Gisesero mu murenge wa Busogo ho muri Musanze, hanyuma ajya kubyarira mu musarani w’uyu muhungu, umwana ashaka kumujugunya mu musarani ariko biranga kuko wari muto.

Uyu mubyeyi gito avuga ko icyamuteye kugerageza kwihekura ari uko uwo babyaranye yari amaze guhakana ko ariwe wamuteye inda, maze nawe ngo yumva ntaho yazamwerecyeza niko gushaka kwica uwo yari amaze kwibaruka.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru C/Spt Francis Gahima avuga ko ukwihekura ari icyaha gihanwa n’amategeko, aho uwo gihamye ahanishwa ibihano birimo igifungo cya burundu.

Agira inama urubyiruko kwirinda ubusambanyi, kandi igihe batwaye inda bakirinda gushaka kwica uwo baba babyaye, kuko uretse no kuba bihanwa n’amategeko, ngo ni n’icyaha gitesha agaciro ikiremwamuntu.
Avuga ko n’iyo uwabyaye umwana yabona atazabasha kumurera, yabigaragaza maze abifuza kurera uwo mwana bakamurera, aho gukora ayo mahano.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka