Musanze: Yatawe muri yombi azira gukuramo inda y’amezi atatu

Nyiransengimana w’imyaka 20 utuye mu kagali ka Menge, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yatawe muri yombi tariki 05/08/2012 nyuma yo gukuramo inda y’amezi atatu.

Ayo makuru yamenyekanye ubwo abaturage babonaga urusoro ruzingazinze mu myenda mu kagali ka Menge kandi n’imyenda ya Nyiransengimana yuzuye amaraso maze bihutira kubimenyesha Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze.

Polisi y’igihugu itangaza ko inda zigera ku bihumbi 60 zikurwamo buri mwaka. Ahanini ngo biterwa n’uburyo izo nda zasamywemo kuko hari abafatwa ku ngufu no gutereranwa n’ababateye inda.

Polisi isobanura ko kwambura ubuzima abaziranenge kubera ubukene atari igisubizo ahubwo byaba byiza umubyaye ugasaba ubufasha abagiraneza batandukanye kugira ngo ubashe kumurera.

Kwigisha ni bumwe mu buryo bwo gukumira icyo cyaha cyane cyane kwigisha urubyiruko amasomo ajyanye n’imyororokere mu rwego rwo kwirinda inda zitifuzwa; nk’uko bishimangirwa Polisi y’igihugu.

Yongeraho ko ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina budashora urubyiruko mu busambanyi ahubwo bubarinda kugwa mu bishuko.

Mu bushakashatsi buherukwa gukora na Minisiteri y’ubuzima, Kaminuza y’u Rwanda n’ikigo cyo muri Amerika cyitwa Guttmacher bwerekanye ko abagore 25 ku 1.000 bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 15 na 44 bakuramo inda mu Rwanda.

Ingingo ya 164 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda igena igihano cy’igifungo kuva ku myaka 15 kugera kuri 20 ku muntu wagize uruhare mu gukuramo inda igihe umugore wakuyemo inda yabishakaga n’igifungo cya burundu n’amande angana n’ibihumbi 200 kugeza kuri miliyoni ebyiri mu gihe umugore atabishakaga.

Ingingo ya 166 yemerera umugore gukuramo inda iyo ishobora gushyira mu mazi abira ubuzima bwe ariko byemezwa na bamuganga babiri mu nyandiko enye, ebyiri zishyikirizwa nyir’ubwite izindi ebyiri zigashyikirizwa ibitaro.

Gukuramo inda bikorwa gusa na muganga wemewe wa Leta kandi bigakorerwa mu bitaro bya Leta cyangwa byigenga bifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi bacumbikiwe mu bitaro (hospitalisation).

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka