Musanze: Bavuga ko n’iyo bakatirwa gufungwa ubuzima bwabo bwose batazatunga indangamuntu

Abantu batatu biyomoye ku idini y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, baravuga ko badashobora kuzigera bafata indangamuntu kuko ishobora kuba irimo umubare 666 bita uwa shitani.

Aba bantu ni Ndabamenye Innocent n’umugore we Mukanyundo Eva na Nyiraneza Yosefina kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze; bakaba baranabujije abana babo kwitabira ishuri, kugira ngo igihe kitazagera bakabafotora ngo bahabwe indangamuntu, kuko n’uburyo bukoreshwa abantu bafotorwa nabwo batabwemera.

Kuri uyu wa 19/02/2013 aba bantu bavuze ko uburyo bukoreshwa hafotorwa abahabwa indangamuntu bufite aho buhurira n’umubare 666, bityo akaba bagomba kuwugendera kure.

Ndabamenye Innocent avuga ko mu minsi ya nyuma hazaza umubare 666, uzagira ingaruka zikomeye kubazaba bafite aho bahuriye nawo.
Ati: “Nkurikije ibyanditswe byera, iyo ndangamuntu irimo umubare 666.
Ntabwo nafata iyo ndangamuntu kuko sinjye nanditse bibiliya. N’ubu bavuze ngo tugukatire imyaka ijana cyangwa bakankatira urwo gupfa sinatera amahane”.

Mukanyundo Eva, avuga ko indangamuntu itangwa mu Rwanda atayemera kuko itanditsemo amazina y’umugabo we ndetse n’abana.

Ati: “Njyewe nkurikije uko indangamuntu iteye, kandi nkaba mfite umugabo uyifite ariko simbonemo amazina y’abana banjye, mbona ko n’uwo mubare 666 ushobora kuba urimo kuburyo ntapfa kuwubona nk’uko ntabona amazina y’abana banjye”.

Bamwe mu bahoze basengana n’aba, bavuga ko bishoboka ko izi nyigisho zituruka ku bahoze ari abavugabutubwa bagacibwa mu itorero, bakagumura bamwe mu bayoboke kugira ngo abone abamukurikira, bamwe mu batajijutse bakabakurikira.

Supt. Francis Gahima, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko basesenguye iki kibazo, basanga batajijutse, kuko uwize kurusha abandi yagarukiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bityo bakaba bafite ikibazo cy’imvumvire iri hasi.

Aba bantu batawe muri yombi baregwa kurwanya gahunda za Leta no gukandagira amategeko, amategeko akaba abagenera igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi igihe bibahamye.

Uretse kudatunga indangamuntu, aba bantu ngo ntabwo bemera gahunda y’ubwisungane mu buzima kuko ngo ari nk’ishyirahamwe kandi ntibabyemera.

Ntibashobora kuzigama kuko nta ndangamuntu bagira kandi isabwa ngo umuntu abe yabikuza. Ngo ntabwo bashobora kunywa amata, kuboneza urubyaro, no kurya ibiryo byatekewe ahandi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abantu Bafite Imyumvire Bakwiye Guhanwa Kuko Nange Ndi Umudventist Ariko Ibyo Ntaho Nabyize.

Nsabimana Eldad yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

mubyukuri se urebye byibuze wasanga aba bantu mu Rwanda aribo bazi bibiriya kurusha abandi?????????
cyangwa nubujiji bavukanye
infact they need extra counclellling

twahirwa yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Ngayo nguko! Ubwo se koko, aya madini afatirana abantu mu bujiji bwabo bayirukanye mu gihugu? Ndumva ibi ari agahomerabunwa! Jye ndumva nababera avocat: ntibigeze bagambirira kurwanya igihugu, ahubwo nibakwe uburenganzira bwo kurera abana babo bategeke iryo dini kubigisha bakabakuramo uburozi babashyizemo! Erega si naho gusa, muzajye kubaza ahantu hitwa ku Mugonero (Kibuye) na Gatare (Nyamasheke) muzasanga hari abadive benshi bameze batyo

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka