Musanze : Batatu bafunze bazira kwiba dynamo za sosiyete Chico

Dynamo za sosiyete Chico y’Abashinwa ikora imihanda mu ntara y’Amajyaruguru zafashwe zimaze hafi ukwezi zibuze, kuko byavuzwe ko zibwe tariki 02/07/2013 zikaza kuboneka tariki 31/07/2013.

Abantu batatu bakurikiranyweho kwiba izi dynamo ni Nyirantunga Devotha, Muhirwa Olivier na Nizeyimana Hemmedy, bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gikorwa cyo kwiba izi dynamo uko ari eshatu.

Babiri muri aba bantu bemera uruhare rwabo mu kwiba izi dynamo aribo Nyiratunga Devotha washatse isoko ry’izi dynamo na Muhirwa Olivier wiyemerera ko yabitse ibi bikoresho mu rugo rwe igihe kigera ku kwezi.

Gafurama Willison ukuriye Campany icunga umutekano muri CHICO, avuga ko byamenyekanye ko izi dynamo zagurishijwe n’umwe mu bakozi babo utaramenyekana, gusa ngo iperereza riracyakomeza.

C/Spt Francis Gahima, ukuriye ubujyenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, asaba ababa bagiriwe icyizere cyo kurinda ibya rubanda ko bagombye gusigasira icyizere baba bagiriwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka