Musambira: Bibwe urutsinga bari bariguriye ngo babone amashanyarazi

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, bibwe urutsinga rw’amashanyarazi rupima metero zigera ku 150, baguze bishyize hamwe ngo bagezweho umuriro aho batuye.

Mu ijoro rishyira uwa kane, tariki 08/08/2013, nibwo abantu bataramenyekana bamanuye urutsinga rw’amashanyarazi ruva ku muhanda rwerekeza mu mudugudu wa Nyagatovu, bakarutwara.

Abatuye uwo mudugudu bari bamaze kumenyera gutura ahantu hari umuriro w’amashanyarazi, bababajwe n’uko iterambere bari bamaze kugeraho risubiye inyuma. Ngo kuri ubu bafite ikibazo cyo kumva Radiyo, gushyira umuriro muri telefoni ndetse n’abana biga ntibabona uko basubira mu masomo.

Bizimana Hassan, Perezida w’Ishyirahamwe Imbonezamihigo aba baturage bihurijemo ubwo bakururaga umuriro, avuga ko kuba bibwe, ari igihombo ku banyamuryango kuko bibwe urutsinga rugera kuri metero 150 kandi mu masezerano bagiranye na EWSA, nta kubashumbusha birimo.

Kuri ubu, ngo bagiye guhura nk’abanyamuryango barebe uko bakusanya andi mafaranga, bongere bagure ibindi bikoresho bazane umuriro. Ikindi bagiye gukora ngo ni ugutekereza uko barinda insinga bashyira amabati ku mapoto ku buryo bizarinda ibisambo kuyurira.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo aba baturage bibumbiye mu ishyirahamwe Imbonezamihigo bakusanyije amafaranga agera ku bihumbi 600 kugira ngo bageze iterambere ry’umuriro w’amashanyarazi mu ngo za bo. Abagezweho n’ingaruka y’ubu bujura bw’insinga ni ingo zigera kuri 20.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka