Muko: Kayicondo yakubise umugore we amuziza ko atagurisha imitungo y’iwabo
Umugabo witwa Kayicondo Fidele wo mu kagari ka Gasharu mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 01/04/2012, yakubise umugore we, Mukakarangwa Anonciata, amugira intere amuziza ko atagurisha imitungo yasigiwe n’ababyeyi ngo amuzanire amafaranga.
Mukakarangwa avuga ko umugabo we yanga guhahira urugo ngo nta mafaranga afite maze umugore nawe agashaka ibimutunga n’abana be.
Ubwo Kayicondo yatahaga yagera mu rugo akabura ibiryo yadukiriye umugore we atangira kumubita amugira intere; nk’uko byemezwa n’abaturanyi ba Mukakarangwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasharu Nzigiye Simon avuga ko ikibazo cya Kayicondo n’umugore we cyabarenze bakaba baragishyikirije ubuyobozi bw’umurenge wa Muko ngo bugishakire igisubizo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|