Muhanga: Umusore w’imyaka 20 afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14

Anastase w’imyaka 20 yatawe muri yombi kubera gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko wiga mu ishuri ry’abakobwa rya Ruli mu murenge wa Syogwe mu karere ka Muhanga.

Amakuru dukesha polisi ni uko uyu musore n’uyu mwana babanje kumywa inzoga mu kabari kegeranye n’ishuri mbere yo gufata icyumba; uyu musore yari yateguye.

Polisi yaje kumenya aya makuru iyahawe n’umwe mu bakozi b’aka kabari waje kumenera polisi ibanga ko bari kumywera kuri aka kabari. Uyu musore yahise ajyanwa ku station ya polisi ya Nyamabuye aho acumbikiiwe kugeza ubu naho umukobwa ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi.

Uyu musore yemera ko yasangiye inzoga n’uyu mwana w’umukobwa ariko ahakana ko yamufashe ku ngufu.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyepfo , Supt Hubert Gashagaza, avuga ko icyaha cyo gufata ku ngufu abana bakiri bato kidakwiye kubabarirwa kuko ari ukwangiza ubuzima bw’u Rwanda rwejo hazaza.

Supt Gashagaza asaba ababyeyi kumenya imyitwarire y’abana babo ndetse n’abo bagendana kugira ngo babarinde abashaka kubagirira nabi hakiri kare.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bintu bizashyira ryali kweli?

Tippo yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka