Muhanga : Umugabo yiyahuye nyuma yo gutemagura umugore we

Mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Ngarama, mu murenge wa Kabacuzi ho muri Muhanga haravugwa urupfu rw’umugabo wiyahuye amaze gutema umugore we ariko utapfuye.

Uyu mugabo witwaga Primier Munyavera yiyahuye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 07/09/2013 ubwo yari amaze gushwana n’umufasha we Nyirandushyi Vigitoriya uri mu kigero cy’imyaka irenga 30.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi bwana Laurent Rurangwa, ngo baracyeka ko yaba yiyahuye kuko mu ijoro ryo ku wa gatandatu, uyu mugabo yaje iwe agashaka gukoresha imibonano mpuzabitsina umugore we atabishaka.

Amakuru avugwa n’abaturage ngo ni uko uyu mugabo yari yaranduye agakoko gatera virusi ya SIDA naho umugore we akaba ari muzima ataranduye iyo ndwara.

Ibi ngo byatumye umugore amwagira ko bakora iyi mibonano, aribwo umugabo yahise abatura umupanga amutema ku rutugu, bigaragara ko yari afite imigambi yo kumwica. Ibyi bikimara kuba, uyu mugabo yahise atoroka, naho umugore bamujyana kwa muganga.

Nyuma y’aho ngo abana batoraguraga inkwi mu ishyamba nibo babonye umurambo w’uyu mugabo, bigaragara ko yari yiyahuye kuko yanukaga imiti yica nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kabacuzi abivuga.

Mu busanzwe, ngo uyu mugabo n’umugore we bari bamaze igihe batabanye neza kuko bari bamaze imyaka itari mike babana nk’abashakanye ariko barabuze urubyaro bikanongeraho ko bakeka ko umugabo yari yaranduye virusi itera SIDA.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka