Muhanga: Umugabo n’umugore bamaze imyaka bashwana kubera ubusinzi

Mukankaka Jacqueline washakanye n’umugabo witwa Sindayigaya Cleophas batuye mu mudugudu wa Ruhina mu kagari ka Ruli kari mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahora bashwana kubera bose bamwe bagasinda.

Nk’uko bitangazwa n’aba bombi bashakanye mu mwaka w’1988 kuri ubu bakaba bafite n’umwuzukuru, ngo kunywa inzoga kuri aba bombi ngo bibatesha umurongo mu rugo rwabo kuko iyo umwe yayinyweye bituma ahungabanya amahoro y’undi.

Sindayigaya wavutse mu w’1962 avuga ko umugore we wavutse mu mwaka w’1970 akunda gusangira n’abandi bagore bamushyiramo amagambo menshi atari meza kandi ashobora no kuba yasenya urugo rwabo.

Ati: “hari ubwo aza yasinze yasangiye n’abandi bagore, akaza akanyumvisha ko nta kintu nakimwe cyanjye azi kuva yagera mu rugo rwanjye. Ibaze umugore ukubwira uko”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ajya aregera uyu mugore abana be ngo babashe kuba bamuhanura nyamara umugore avuga ko umugabo ariwe uba mu makosa kuko ngo nubwo bose banywa inzoga, umugabo ariwe unywa akarenza urugero akaza yasinze akitanguranwa ku bana abereka amakosa ahimbye.

Sindayigaya na Mukankaka bashwana kubera inzoga.
Sindayigaya na Mukankaka bashwana kubera inzoga.

Mukankaka avuga ko nubwo basezeranye byemewe n’amategeko umugabo we ngo ajya amucyurira ko nta mutungo yigeze azana mu rugo rwabo bityo akajya amubwira kujya kuzana umutungo w’iwabo ngo bawuvange kandi ngo ntawo asigaranye kuko itegeko ryemerera abagore kuzungura ryaje bo baramaze gusezerana cyera.

Ku bw’ubusinzi bwe uyu mugore yemera ko anywa inzoga asangiye n’abandi ariko ngo ntajya asinda kuburyo ata ubwenge. Bombi bemeza ko mu rugo rwabo haba hari amahoro iyo nta n’umwe wanyweye inzoga.

Umuyobozi w’umudugudu batuyemo akaba yarabasabye ko bagabanya inzoga bombi kuko bose bazinywa, mu gihe bazikeneye nibura bakajya bagerageza gusangira aho kugira ngo buri wese yinywere ku giti cye ndetse ageze n’aho arenza urugero.

Umuyobozi w’umurenge batuyemo wa Shyogwe, Ndejeje Francois, avuga ko uyu muryango mu busanzwe utagakwiye kuba ufite ibibazo byinshi kugeza n’aho ujya ku rutonde rw’ingo zibanye nabi mu karere, ahubwo ngo bafite ikibazo cyo kuticara ngo baganire hagati yabo ahubwo bagahitamo kutagira ibanga ry’urugo bagatuma amabanga y’urugo amenywa na buri wese.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka