Muhanga: Umugabo afunzwe azira kwica umukozi wamukoreraga muri resitora

Ndagijimana Eugene bakunda kwita Kanyandekwe wo mu mudugudu wa Rutenga akagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga, afunzwe azira kwica Emmanuel Biyandurijiki ukomoka mu karere ka Ngororero wamukoreraga muri resitora.

Uyu mugabo ufungiye ku ishami rya polisi ya Muhanga yemera ko yishe umukozi we ariko ko yamwishe ari impanuka; nk’uko bitangazwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Jean Baptiste Mugunga.

Umukozi w’umukobwa nawe ukorera Ndagijimana avuga ko Biyandurijiki yariho akina na sebuja tariki 23/06/2012 maze amukubita umukubuzo w’igiti umeze nka rakerete bakoropesha.

Nyuma yo kumukubita umweyo umugabo yahise amujyana ku kavuriro kari hafi aho ariko ntikagize icyo kamumarira kuko nta bushobozi bwo kureba mu mutwe uko hameze kuko yari yaviriyemo imbere.

Mugunga avuga ko iyo aba yaramujyanye mu bitaro bya Kabgayi baba baramwohereje ku bitaro bishoboye kumuvura ku buryo bitari kumuviramo urupfu.

Uyu musore bamujyanye ku ivuriro tariki 23/06/2012 saa munani z’amanywa aza gushiramo umwuka saa cyenda z’ijoro, apfa atabaza avuga ko atameze neza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko abantu bakunda kuvuga inkura uko babishaka, badafite amakuru. Uwo muhungu wishwe yasanze umukobwa uva inda imwe n’umugore wa Kanyandekwe yicaye ku ntebe ahita amufata amaguru aramubirindura agwa agaramye yambara ubusa. Kanyandekwe rero yumvise umukobwa atatse aza yiruka asanga aryamye hasi umuhungu amubyutsa ahita amukubita igiti cy’umweyo cg umukoropesho. Uwo muhungu yakomeje akazi aza kurwara umutwe amujyana koko ku kavuriro prive. Yaragarutse araryama bukeye arongera ararwara amusubiza kwa muganga. Baje kumutelephona nimigoroba ngo aze yishyure atware umukozi we yorohewe. Nyakwigendera rero yaje kugaruka arara muri resto aho yari asanzwe arara aza gupfa muri iryo joro aryamye. Ni uko amakuru ameze

Kazungu yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Hari amakuru avuga ko uriya mugabo yaba yarasanze umukozi we amusambanyiriza umwana wiga muri 9ybe akamukubita akamwica.Ubwo inzego zibishinzwe zabikurikirana.

irakarama yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

Uwo mugabo nibamukurikirane, nibasanga yaramuhohoteye amuziza ubusa azafungwe burundu.

MUJAWAYEZU Blandine yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Uwo mugabo nibamukurikirane, nibasanga yaramuhohoteye amuziza ubusa azafungwe burundu.

yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Uwo mukobwa navugishe ukuri. Ntago byumvikana ko umuntu yakubita undi umweyo mu mutwe agahita apfa! Ahubwo Polisi nikomeze ibikurikirane imenye icyo nyakwigendera yapfaga n’uwo mukozi
Imana imuhe iruhuko ridashira.

GENEVIEVE yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

ubwose uwo mukobwa aragirango batamwirukana ? NIGUTE WABA UKINA NUMUNTU UKAMUKUBITA UMWEYO AKAVIRA IMBERE ? UBONYE NIYO BAVUGA KO YITUYE HASI NKA KANUMBA!! MUHISHIRE NAFUNGURWA WOWE AZAGUKUBITA IFUNI. ICYABA KIZAZA NUKO BAGUFUNGANA NAWE UKAREKA AYO MANYANGA YO KUBESHYA NGO BAKIRANAGA. UWAPFUYE IMANA IMWAKIRE.

jeannine yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka