Muhanga: Abasore babiri barwanye bapfa ibihumbi bibiri kugeza umwe aguye muri koma

Abasore babiri bari bahawe ikiraka cyo kubaka inzu iri mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gahogo hafi y’aho bakunze kwita kuri plateau barwanye bapfa amafaranga ibihumbi bibiri kugeza ubwo umwe yagezeho agata ubwenge.

Aba bombi tariki 18/02/2013 basiganiye kwishyura umuyedi wabafashije kubaka iyi nzu bari bahawe kubaka bigatuma bagera aho kurwana.

Umusore witwa Daniel wari wahawe ikiraka cyo gusana urugi rw’inzu yarwanye n’undi musore witwa Jean Paul wakomeretse mu mutwe kuburyo bukabije kuko yataye ubwenge akava n’amaraso menshi.

Daniel avuga ko kuba yakubise mugenzi we witwa Jean Paul kuko ariwe wari wahawe ikiraka maze uyu Jean Paul akamusaba ko aya mafaranga yayishyuramo n’umuyede kandi atariwe wagombaga kumwishura kuko batari babivugabye mbere.

Nyuma y’uko Daniel yanze kwishyura umuyede ngo Jean Paul yagize umujinya maze asingiya uyu Daniel maze barafatana bararwana nibwo Jean Paul yafataga isuka maze ashaka kuyimukubita.

Abari aho basobanura ko bagerageje kubakiza bikanga cyane ko babarushaga intege kuko abari aho bari biganjemo abagore n’abana.

Imirwano yakomeje maze bigera aho Daniel afata itiyo y’icyuma maze ayikubita Jean Paul mu mutwe maze ahira yikubita hasi avirirana amaraso ndetse ahita ata ubwenge ako kanya.

Aha bakaba bahise bashaka uburyo bajyana uyu musore igitaraganya ku ivuriro riri hafi aho kugirango ahabwe ubutabazi bw’ibanze atarata amaraso menshi ngo abe yahasiga ubuzima.

Akarere ka Muhanga kuri ubu kaza mu turere tune twa mbere mu ntara y’Amajyepfo turangwa n’ibyaha byinshi birimo gukubita, gukomeretsa no kwica.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka