Muhanga: Abantu umunani bafatanywe ibiyobyabwenge

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’ingabo z’igihugu bafashe abantu umunani biganjemo urubyiruko bafite ibiyobyabwenge mu ijoro rya tariki 20/06/2012.

Aba bafashwe barimo umukobwa umwe mu bagabo barindwi. Batandatu muri bo bafatanywe ibiro bitatu by’urumogi.

Mugabonake Mathieu w’imyaka 30 yari afite urumogi rutabashije kumenyekana kuko mu gihe abashinzwe umutekano bamutahuraga yahise arutwika, hatoragurwa ibisigazwa byarwo.

Umukobwa w’imyaka 19 witwa Manirarora Diane yafatanywe ikiro n’inusu by’urumogi rw’icyatsi, bigaragara ko aribwo rwari rugisarurwa. Uru rumogi rwari ruri mu dupfunyika 194.

Abafatanywe ibiyobyabwenge basanzwe babicuruza.
Abafatanywe ibiyobyabwenge basanzwe babicuruza.

Kubwimana Theodate w’imyaka 22 nawe yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 194 duhwanye n’ikiro kimwe n’inusu. Uru yafatanywe rukaba rwari imbuto rudafunze mu dupfunyika.

Niragiye Isae w’imyaka 26 we yafashwe arunywa. Mu gihe yabonaga abashinzwe umutekano yahise arujugunya, afatanwa ibisigazwa byarwo.

Muri aba bafashwe harimo uwitwa Gatete Sosthene w’imyaka 22, wafatanywe amapaki 24 ya Chief Warage.

Chief Warage zafashwe.
Chief Warage zafashwe.

Ubuyobozi bwa polisi butangaza ko aba bafashwe bari basanzwe baragize umwuga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko Uwitwa Mbanziriza Kanamugire na Hakizimana Damascene bafatiwe mu mujyi wa Muhanga bari gucuruza urumogi. Aba bavuga ko baruguraga kwa Hakorimana Isae.Abafashwe uko ari umunani bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka