Mudasobwa 22 za ‘one laptop per child’ zibiwe ku kigo cy’ishuri muri Kamonyi

Mu rwunge rw’amashuri rwa Buye mu murenge wa Nyamiyaga hibwe mudasobwa z’abana 22 muri 510 bari barahawe, kandi ubuyobozi bw’ikigo bukaba bataramenye igihe izo mudasobwa zibiwe. Hashize icyumweru bimenyekanye, polisi y’igihugu imaze gutahura abatwaye enye.

Ku itariki ya 07/03/2013, ubwo umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB yari aje gushyira programu muri izo mudasobwa, niho bongeye kubara mudasobwa bari barahawe, maze basanga 22 muri zo zaribwe.

Zimwe muri izi mudasobwa ngo zaburiwe irengero. Zari zimaze imyaka itatu zitarakoreshwa.
Zimwe muri izi mudasobwa ngo zaburiwe irengero. Zari zimaze imyaka itatu zitarakoreshwa.

Nk’uko Karangwa Innocent ushinzwe amasomo kuri iryo shuri abivuga, ngo ikigo kimaze imyaka itatu gifite mudasobwa z’abana 510 cyahawe na REB. Izo mudasobwa zikaba zabaga mu bubiko bw’ibitabo (Bibliotheque) zidakoreshwa kuko nta mwarimu wahuguriwe kuzikoresha bari bafite.

Uyu muyobozi avuga ko uretse mudasobwa 30 bari baratije bamwe mu barimu n’abanyeshuri bagaragazaga ko bafite ubushobozi bwo kubona amashanyarazi n’ubumenyi bwo kuzikoresha, izindi zari mu bubiko. Ngo izibwe zakuwe mu zo mu bubiko Kuva ubwo ngo bahise bashyikiriza ikirego polisi, kuri ubu hakaba hakekwa abana 7 harimo abiga n’abarangije kuri icyo kigo.

Karangwa yabwiye Kigali Today ko mu bana barindwi bakekwaho icyaha cyo kwiba izo mudasobwa, umwe amaze kugarura enye, abandi batatu bakaba bemera ko ziri iwabo bakaba bemeye kuzigarura, naho abandi batatu bakaba bataraboneka.

Izi mudasobwa zitegerejweho gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Izi mudasobwa zitegerejweho gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’umutekano w’Ikigo, umuyobozi w’ishuri avuga ko kirindwa n’abalokodifensi babiri, kandi ngo uretse kuba hari ikirahuri cy’idirishya cyamenetse, nta yindi nzira igaragara abo bibye bashobora kuba baranyuzemo.

Ikigo cya Buye kiri mu bigo bitanu byo mu karere ka Kamonyi byahawe mudasobwa z’abana muri gahunda ya ‘One lap top per child’ mu mwaka wa 2010. Nk’uko Uwamahoro Fidele ushinzwe uburezi mu karere abitangaza, ngo ibi bigo ntibyahise bikoresha izo mudasobwa kuko byahuye n’imbogamizi yo kutagira amashanyarazi kuri bamwe, ndetse habura n’abafite ubumenyi bwo kuzikoresha.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka