Mu kigo HVP – Gatagara hatahuwe imibiri igera kuri 40 mu myobo

Imibiri igera kuri 40 y’abantu biganjemo abana n’abagore yatahuwe mu myobo ibikwamo amazi agenewe kuhira ubusitani bw’imboga n’imbuto mu kigo Home de la Vierge des Pauvres cyubatse mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Iyo mibiri y’abantu yagaragaye tariki 8/08/2012 ubwo abakozi b’icyo kigo bashakaga kuzibura inzira amazi anyuramo ajya kuhira ubusitani bw’imboga n’umbuto zihingwa muri icyo kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara.

Ubwo bapfunduraga iyo myobo yari isanzwe ipfundikishije beton batunguwe no gusanga urukweto rwo mu mu bwoko bwa Souplesse rureremba hejuru y’amazi hamwe n’imwe mu myenda y’abantu bishwe bakajugunwamo.

Furere Sabin Magyare yahise ahuruza ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo icyo kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara giherereyemo.

Imyobo yatahuwemo iyo mibiri y'abantu bishwe.
Imyobo yatahuwemo iyo mibiri y’abantu bishwe.

Uyu mufurere asobanura ko yabonye ibyo bimenyetso agakeka ko haba harimo imibiri y’abantu bishwe bakajugunwamo kandi ngo ubuyobozi bw’icyo kigo nta makuru na mba bwari busanzwe bufite ko abo bantu barimo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo bukimara guhabwa ayo makuru bwifashishije umuganda w’abaturage batangira gukamura ibyo byobo ariko uko bagenda bakamura amazi niko bahuraga n’imibiri y’abantu bishwe.

Yaba ari ubuyobozi bw’icyo kigo kimwe n’abaturage batuye muri ako gace bose bavuga ko batazi abo bantu kandi banatunguwe no gusanga imibiri y’abo bantu bishwe bakajugunwa muri iyo myobo.

Nk’uko bose babitangaza ngo iyo mibiri ishobora kuba ari iy’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baje bahungira muri icyo kigo bakahaburira amakiriro.

Umuturage witwa Nyumbayire Marie uvuga ko yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace ndetse akaba umuyobozi waho kuva mu mwaka w’1996 kugeza 2006 yatangaje ko imibiri yabo bantu yatunguranye.

Yagize ati: “Twabuzemo umuntu n’umwe twaheraho dukeka ko yaba ari umwe mu baturage baho wahaguye”.

Jean Pierre Nkundiye, umuyobozi w'umurenge wa Mukingo (ibumoso) na Furere Sabin (iburyo).
Jean Pierre Nkundiye, umuyobozi w’umurenge wa Mukingo (ibumoso) na Furere Sabin (iburyo).

Icyo atashidikanyijeho ni uko abo bantu baba ari abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bahingwaga bakahicirwa gusa kumenya aho bakomokaga na ba nyir’abo bantu biracyari urujijo; nk’uko na Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo yabivuze.

Abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu murenge wa Mukingo kimwe n’abatuye mu nkengero zawo barasabwa gukomeza guhanahana amakuru kugira ngo nibura bahereye ku myambaro babasanganye bashobore kumenyekana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo buvuga ko bufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bashakira amasanduko iyo mibiri kimwe n’imyambaro basanganwe bakayibikamo mu gihe hagikorwa iperereza kuri iyo mibiri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kweri nytuma y’imyaka 18, imirambo y’abantu iri mu byobo nk’ibyo ntawuravuga aho bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Mbere na mbere ibi bikwiye kubazwa Furere Jean-Baptiste Rutihunza wari umuyobozi (représentant légal) wa HVP Gatagara ubu akaba yirirwa yihisha i Romo mu Butaliyani no mu Bubiligi! Uyu Rutihunza yafatanyije n’uwari kontabure wa gatagara André Kangwa mu kumara abatutsi muri Gtagara no mu nkengero zayo.

mukesha yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Muraho! Iperereza risanze arabazize Jenoside, nasaba Abanyarwanda twese ko twumva agaciro ko gushyingura abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyubahiro. Bizadufasha kubasubuza agaciro bambuwe no kutibagirwa amateka yacu. Abafite amakuru bakomeza kuyatanga kugira ngo tuzirikane kandi twigire ku mateka.

Moïse yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka