Mgr Birindabagabo yemeza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge buri Munyarwanda akigize icye byakwihutisha iterambere

Umushumba wa diyosezi EAR Gahini, Birindabagabo Alexis, aratangaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikemutse byatuma amafaranga yakoreshwaga mu ikumirwa ryabyo yakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Nimubare miliyari mu mwaka umwe wonyine zigendera ku urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge bajyanwa Iwawa, ibaze umutungo utikirira mu kuvuza abakorewe urugomo n’abanyweye ibiyobyabwenge, ongeraho ingufu Leta ishyiramo binyuze mu makomisiyo yo kubirwanya….”.

Mgr Birindabagabo yemeza ko mu gihe ibiyobyabwenge byaba byacitse mu Rwanda ayo ma miliyari yose yakoreshwa mu kubaka ibikorwa by’iterambere ndetse n’urubyiruko rukaba rufite ingufu zo gukorera igihugu rutasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Mgr Birindabagabo ni umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu muri gahunda yashyizweho n’amadini yo kurwanya ibiyobyabwenge muri gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi.

Nkuko uyu mushumba abisobanura ngo iki kibazo buri wese akigize ike agatanga umusanzu we mu kubirwanya byacika kandi bigahindura umuvuduko w’iterambere mu Rwanda.

Mgr Birindabagabo asobanura uko amadini agiye guca ibiyobyabwenge.
Mgr Birindabagabo asobanura uko amadini agiye guca ibiyobyabwenge.

Abisobanuye muri aya magambo: “Urebye aho urubyiruko rwau rugeze rwangizwa n’ibiyobyabwenge byakugora kuvuga ko iterambere twarigeraho vuba, twarigezwaho na bande twatakaje ingufu z’urubyiruko”?

Mgr Birindabagabo avuga ko ibiyobyabwenge bishobora gucika ari uko buri Munyarwanda azanye umusanzu we urimo kugaragaza ababicuruza bafatwa.

Nyuma yo kwerekwa uburyo ababikora bose bazwi bityo ko ikibura ari umusanzu wa buri wese ngo atange amakuru bafatwe abari aho bahise bemera ko byacika maze bashyiraho komite zo gukangurira abandi kugera kubo mu midugudu.

Umwe mu batowe ku rwego rw’akarere ka Ngoma yatangaje ko we yabonaga kurandura ibiyobyabwenge ari inzozi, ariko ko nyuma yo kubwirwa inzira byacamo nawe yemeye umusanzu we ngo bicike burundu.

Gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge yashyizweho n’amadini, izafashwa n’umushinga “Imbuto foundation” ukorera mu biro by’umufasha wa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Madame Jeannette Kagame.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibiyobyabwenge bicitse habaho iterambere rikomeye

yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka