Mayange: Umugore ahohotera umugabo yitwaje uburinganire

Kubera kumva nabi uburinganire bw’umugabo n’umugore, umugabo witwa Habimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Rwakibirizi, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, ahora akubitwa n’umugore we ndetse akamuraza hanze n’injoro yitwaje uburinganire.

Uyu mugabo avuga ko umugore we akenshi amuziza kuba ashaka kumubuza gukora ibyo ashaka kandi Leta yarabibahereye uburenganzira.

Yagize ati “umugore se ntabwira ngo natahe musanze mu kabari kandi bumaze kwira ? Ni ukuvuga ngo iyo musanze mu kabari nkamutanga mu rugo yaza nkamubaza aho yari ari iryo joro nka saa sita n’andi masaha akuze, ahita ankubita ngo simfite uburenganzira bwo kumubaza. Ubundi akunda kunkubita imihini n’inkoni, nkabona rero ntahangana nawe nkajya kurara hanze inyuma y’inzu”.

Habimana ubusanzwe akora akazi ko kotsa inyama mu gasantere kitwa Rond Point kari mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Avuga ko mbere yajyaga arwana n’umugore we ariko nta mukubite kuko yabaga yitabara maze bajyaga kuri Polisi akaba ari we bahana, niko yaje kubireka maze afata icyemezo cyo kuzajya yicecekera.

Ati “ubungubu iyo agiye kunkubita ndiruka nkamuhunga, kuko aba ashaka ko mukubita agahamagara Polisi ngo zimfunge njye nabibonye kare rero nkahita muhunga, ubu simvuga niwe wabaye umugabo murugo”.

“mbona umugore wanjye yitiranya ibintu, ntazi uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo icyo ari cyo. Ubundi dupfa ko atambwiza ukuri ku mafaranga aba yanywereye aho aba yayakuye.

Iyo mbimubajije rero ahita ankubita. Urumva mba nakoreye amafaranga ku cyokezo, nkayacyura mu gitondo nkayabura, namubona aje mu kabari nkakeka ko ari ayanjye yaje kunywera. Iyo mbimubajije rero ubwo ahita akubita”.

Umuturanyi wabo Mukamuhigira Odette yagize ati “ahubwo umugore we namenya ko hari umuntu yabibwiye noneho aramwica, umugore we nta mikino agira da! Ubu uyu munsi byo aramuraza hanze. Uyu mugabo yaramenyeye”.

Uyu mugore avuga ko bagerageza kuganira n’umuturanyi wabo ngo agabanye amakare ariko akanga maze akavuga ko umugore Leta yamuhaye ijambo ko hari kera ko abagore bubu batandukanye nabo hambere.

Mu kiganiro kuri telephone igendanwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois avuga ko icyo kibazo batari bakizi ko bagiye kwihutira kwegera uwo muryango maze bakawugira inama maze imyumvire igahinduka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuba umugore yitwaza uburinganire akamukubita nuko adasobanukiwe ’ahubwo bamufatire hafi atamwica banamugire inama nahubundi abubu ntamikino da!!

theo ruhamanya yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka