Mayange: Hatoraguwe umurambo w’umusaza w’imyaka 60

Mu mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo w’umusaza witwa Baziga Paul w’imyaka 60 wishwe n’abantu bataramenyekana barangije baramutwika.

Uyu murambo watoraguwe n’abantu bigenderaga mu gitondo cyo kuwa 29/07/2013 nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange Nkurunziza Francois.

Yagize ati “abamwishe bagerageje gusibanganya ibimenyetso aho bamukwitse, ntiturabamenya kuko iperereza rirakomeje kandi ntabwo batinda gufatwa”.

Ku ikubitiro iperereza ryataye muri yombi uwitwa Urimubenshi Dieudonne w’imyaka 28 y’amavuko kuko ari mubakekwa dore ko abaturanyi babo bemeza ko batari babanye neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange arasaba abaturage kutihererana amakimbirane yo mu ngo ko bagomba kuyamenyesha maze agakemurwa mbere yuko habaho ubwicanyi nk’ubu.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera washyizwe mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu gihe hagitegerejwe ko ashyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kuba hacyirabantu batwika abandi mana tabara isi yawe.

alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka