Kwishora mu biyobyabwenge ngo abashe gutereta abakobwa ntacyo byamumariye
Habinshuti Moise w’imyaka 21 avuga ko yinjiye mu banywi b’ibiyobyabwenge agamije kugira ngo nawe ajye atereta abakobwa benshi ariko ngo nta kiza yabikuyemo.
Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi riri mu karere ka Ruhango, yabikoze kuko yabonaga bagenzi be bakoreshaga urumogi barakundwaga n’abakobwa benshi cyane kuko babaga ari abasitari bazwi.
Icyindi cyateye Habinshuti kwishora mu biyobyabwenge, ngo n’uko bajyaga bamubwira ko iyo wanyweye urumogi ubasha kwiga cyane ugafata ibintu byinshi kandi ntubyibagirwe.
Nyuma y’imyaka ibiri akoresha icyiyobyagwenge, uyu musore yaje gusanga ibyo bamubwiraga atari ukuri, ahubwo yakuyemo ingaruka nyinshi cyane zirimo kubahuka abari bamuyoboye, kwibagirwa cyane, urugomo, kwiyumvamo imbaraga zidasanzwe n’ibindi bitigeze bimuhesha agaciro.
Habinshuti, yemeza ko abantu bose bakoresha ibiyobyagwenge baharanira kuba abasitari bibeshya kuko ahubwo bahahurira n’ingorane zikomeye ku buzima bwabo.
Akarere ka Ruhango kabarirwamo ibigo by’amashuri yisumbuye bitari bike, kandi uzanga abenshi mu banyeshuri biga muri aya mashuri kunywa ibiyobyabwenge byarabaye icyorezo muri bo; nk’uko bitangazwa n’inzego z’umuekano.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hari urubyiruko rwinshi rwemeza ko kumwa ibiyobya bwenge byongera ubumenyi mu masomo ku ishuri ibyo bikaba biteza urujijo byaba aribyo koko?
abo bafatanywe urumogi bashaka kwimara inzara