Kirehe: Yahungiye mu yindi ntara nyuma yo gukekwaho gucuruza urumogi

Nizeyimana Aniseti w’imyaka 33 utuye mu kagari ka Nyakerera mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe yamaze igihe kinini yarahungiye mu karere Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yihisha kubera ko yakekwagaho gucuruza urumogi.

Uyu mugabo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe avuga ko kubera guturana n’icyambu cya Tanzaniya uwo bafatanaga urumogi wese yavugaga ko aruvanye kwa Nizeyimana bituma ashakishwa kubera icyo kibazo.

Akomeza avuga ko yacuruje urumogi kuva mu mwaka wa 2007 kugeza 2010 ariko ubu yarabiretse kuko ngo yashinze akabari akaba anacuruza butike ndetse ngo anafite amato atatu yifashisha mu kugura ibishyimbo.

Nizeyimana ahakana ko muri ayo mato atwaramo urumogi nk’uko abo bafata bavuga ko ariwe uba yarubaranguje.

Uyu mugabo avuga ko yabonye ko ari ngombwa kugaruka mu karere ka Kirehe kubera ko yabonaga nta kundi yabigenza uretse kuza akavugisha ukuri kuri polisi ya Kirehe.

Ngo icyaha abona yakoze ni uko yabonaga abantu bapakira imodoka urumogi ariko ntabivuge kandi ngo ubu yiteguye gufatanya na polisi y’akarere ka Kirehe mu kurwanya abacuruza urumogi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka