Kirehe: Umugabo yiyahuye akoresheje umugozi

Umurambo w’umugabo witwa Hakizimana Ignace w’imyaka 32 wabonetse mu masaha ya saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 13/09/2012 mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Nyabigega, umurenge wa Gatore mu karere ka kirehe yimanitse mu kiziriko.

Hakizimana yari umu Local defence utuye mu mudugudu wa Bugarura, akagari ka Nyabigega. Umurambo we wagaragaye mu rutoki aho yari yimanitse mu giti akoresheje umugozi.

Abaturanyi be bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore babanaga yari yarinjiye. Uyu mugabo kandi tariki 11/09/2012 yagiye mu isoko rya Nyakarambi agura umuguha mushya ari nawo yakoresheje yiyahura.

Aho yari yimanitse hari urupapuro bivugwa ko ashobora kuba ariwe we wasize arwanditse ruriho amagambo menshi muri yo akaba yaranditse ko umudamu we atazakora ku murambo we n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi afunzwe azira kugurisha ihene y’umuturage ngo abone amande yishyura

Mu murenge wa Mushikiri, umuyobozi w’akagari ka Bisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Local Defence bafunzwe bazira kuba mu mwaka wa 2010 baragurishije ihene ya Cyiza Jeanette ngo yishyure amande yari aciwe y’agasuzuguro. Cyza abarega kuba nta gitansi y’amande bamuhaye.

Uwo muyobozi witwa Nizeyeyezu Janvier avuga ko mu mwaka wa 2010 yakoraga mu kagari ka Rwanyamuhanga muri uyu murenge wa Mushikiri, akaba yaraciye Cyiza amande bitewe nuko yamusuzuguye akamutuka mu gihe bari muri gahunda yo guca nyakatsi.

Cyiza yaciwe amande ariko abura amafaranga maze Nizeyeyezu yohereza Local defence Abubakar Ndikubwimana kujya kugurisha ihene y’uyu muturage. Iyo hene bayigurishije amafaranga ibihumbi 11, hanyuma uwo mu local defence atwara amafaranga 1000 ariko nta gitansi bamuhaye.

Nizeyeyezu avuga ko uwo muturage bamuhaye gitansi kandi ko bagurishije iyo hene nyirayo ahibereye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka