Kirehe: Abaturage baributswa ko inyungu bashakira mu rumogi banayibona mu bindi

Abaturage batuye mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe baributswa ko bagomba kwita ku kwibungabungira umutekano mu rwego rwo kurwanya abaturage bajya bambuka bavuye mu gihugu cya Tanzaniya bakazana urumogi.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais yibutsa aba baturage ko nta nyungu iba mu rumogi uretse kwica umutekano no kwangiza.

Ngo kuba akagari ka Cyanya kari mu tugari daturiye umupaka w’igihugu cya Tanzaniya mu gihe baretse abantu bakambuka bazanye urumogi byaba ari ugutanga umusanzu wo gusenya igihugu cyabo.

Murayire Protais akomeza ababwira ko gutanga amakuru ku bashaka kwangiza umutekano bakoresheje urumogi ari cyo gikenewe mu karere ka Kirehe akaba anabibutsa ko bagomba kwitabira gukora amarondo mu rwego rwo gukomeza kurwanya urumogi.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe kandi akomeza abasaba kwirinda ibihuha byatuma batagira icyo bakora kuko ibyo aribyo gutuma batiteza imbere.

Uyu muyobozi w’akarere yijeje abaturage batuye mu kagari ka Cyanya ko mu minsi mike bagiye kubaha umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kwiteza imbere mu byo bakora byose ababwira ko mu mezi atandatu amashanyarazi azaba amaze kubageraho.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigarama, Nizeyimana Theoneste, avuga ko kuri ubu abaturage batuye mu kagari ka Cyanya hamwe no mu murenge wa Kigarama muri rusange bageze ku iterambere rishimishije aho kuri ubu avuga ko abaturage bamaze guhinga ibigori bakaba bamwe muri bo bararetse gucuruza n’urumogi bagakangukira guhinga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka