Kigali: Abasakuriza abaturanyi babo mu makaritsiye bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramagana abakoresha ibikoresho bisakuza nk’indangururamajwi n’ibindi bikoresho by’umuziki, kuko nubwo buri wese yemerewe kwisanzura mu myidagaduro n’amakoraniro, agomba kubikora mu buryo bwubaha uburenganzira bw’abandi.

Ibi ni ibyatangajwe mu nama ya Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yaguye, kugeza ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, yateraniye ku kicaro cy’Umujyi wa Kigali tariki 04/02/2013 iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ni uko abashaka gukoresha uburyo burangurura amajwi y’abantu cyangwa y’ibikoresho bya muziki, byaba ibya gakondo nk’ingoma cyangwa ibindi mu ruhame, bagomba kubikorera ahitaruye abantu ku buryo bitagira uwo baturanye bibangamira.

By’umwihariko abantu bose baributswa ko bibujijwe gukoresha indangururamajwi mu birori nk’ubukwe n’indi mihango zisakaza urusaku hanze mu baturanyi. Kirazira no gukoresha indangururamajwi mu nsengero n’utubari zisakuriza abari hanze yazo.

Iyi nama yemeje ko abashaka gukoresha indanguraramajwi n’ibikoresho by’umuziki bishobora gusakuriza abandi, bagomba kuba bafite inzitiramajwi zikumira urusaku (sound proof).

Abantu bose kandi bagasabwa kwanga urusaku rubangamira abandi no gutangariza ubuyobozi bubegereye cyangwa Polisi y’Igihugu aho bigaragaye.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu, nabo basabwe guhagurukira gusobanurira abo bireba bose kugira ngo birinde gukwirakwiza urusaku no guhana ababirengaho nk’uko biteganywa n’amategeko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iki cyemezo nicyiza, ariko mukugishyira mubikorwa bizagorana, kubwira umuntu ngo yasakuje utamuhaye igipimo cy’ urusaku rwe, it isnot fair.Just mwabanza mugakora noice analysis, then mugashyiraho limits of noice levels. Already hari limits zatanzwe nabashakashatsimubigo bitandukanye nabaganga, dore uko ziteye:
1) Muri Disco cyangwa mubitaramo, ntibigomba kurenza 90dB(A, iyo birenze biba byiza utarengeje 15mins urimo
2)portable music players or headphone ntibigomba kurenza 90dB(A)
3)Ibikinisho byabana ntibigomba kurenza 80dB(A)
4) Kukazi cyangwa murugo ntihagomba kurenza 85dB(A)
5) imodoka na Moto mumugi ntizirenza 100dB(A)
Kugeza ubu izi limits nizo zikurikizwa hano i buraya,rero umugi wa Kigali nawo ugomba kugira limits ziri scientific then mukagurira abo bayobozi binzego zibanze sound level meter,donc iki gikorwa nibwo cyakorwa muri transiparence. Kubantu bagura imashini byaba byiza mugiye musuzuma noice level yazo.

H. Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Reka nizere ko Umunyabanga Nshangwabikorwa w’Umurenge wa Remera ubwo yari ahari azatabara abaturage bo mu mu Mudugudu w’Amahoro. Baragowe pe!!! Wagirango bo si abanyarwanda bafite uburenganzira mu gihugu cyabo. Wari wabona umuhanda uriho utubari nka 5, amazu bakodesha bakoze amakwe , kandi hanatuye abantu? Hari n’abasigaye bacyuza amakwe ku cyumweru, bagatangirana n’indangururamajwi n’indirimbo kuva sa moya za mu gitondo abaturanyi bose bagakanguka, ubwo n’iyo bataraye babyina ijoro ryose ntihagire ugoheka.Ariko ubwo babivuze bazabikore, kuko turambiwe ibyemezo bidashyirwa mu bikorwa

Iribagiza Rose Mary yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

@kayijamahe, urakoze cyane kuri comment nziza. Nanjye mpora nibaza icyo ibyemezo bifatwa n’umujyi bigeraho! Baba bashaka kutujijisha gusa. Utwo tubari n’insengero bitwangiriza amatwi hari utatubona! Utubare twinshi ntibanadufitemo shares (imigabane). Insengero hari utazisengeramo, simbona amamodoka y’abo bayobozi ari yo aba aparitse kuri izo nsengero zose zitubuza umutekano! Hari utazi urusaku rw’imisigiti yuzuye muri za quartiers? Ariko gusakuza gusa kugira ngo tumenye ko bakora barabishoboye! Dukeneye ibikorwa. Mwese muri abatekinitsi gusa

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Ni byiza cyane kuko byatumaga abantu badatekana haba ku manywa cg n’injoro. Ikindi burya urusaku rwica amatwi burundu rugatera n’umutima. Niba ushaka gukora business yikore wujuje ibyo amategeko ateganya kuko bituma ukora neza nawe kuko umuyobozi icyo akora icyo gihe ni ukureba niba wubahiriza ntabyo ari ukugushyiraho amategeko adateganyijwe ashobor no kugutera igihombo.
Umujyi iyo ugenda ukura ugomba kugendera kuri gahunda kuko buri wese aba afite inyungu ze zigomba kurengerwa na Leta

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Yewe ntimurebe gusa utubari n’ insengero hari n’abandi bakora business zo gucuruza ibyuma bakabipakira babipakurura mu mamodoka babizana cyangwa babitwara iyo babihonda wagirango ijuru rirakugwaho, naba no gusakuriwa n amajwi y abantu Uzi gusakurizwa n ibyuma bahondagura ! Ni ikibazo abayobozi bagerageje ariko niba ari uko ibyo byuma NGO byaba bibyara cash nta kwita ku muturanyi reka da!

Cyuma yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Murakoze cyane, rwose ibitaramo bibera kuri Stade amahoro imbere ya petit stade bitubuza amahoro kandi dutuye ku Kicukiro/ Niboye, nta muntu usinzira tukabyuka twarwaye imitwe kubera kubura ibitotsi.

yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Yegoko, nzaba ndeba ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo. Abadusakuriza tuzihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe turebe ko hari igihinduka (utubari,insengero..) Ariko uwikoreshereje umunsi mukuru mu rugo rwe sinzi niba bizakunda, ibitangira amajwi se bizava he?.

yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

ibi ariko ko mwabivuze kenshi habuze iki ngo byubahirizwe. Ndibuka ko mwigeze gushyiraho deadline ntiyubahirizwa, none ndabona mwongeye kubivuga. Ibyemezo bijye bishyirwa mu bikorwa, aho guhora haterana inama zishimangira ibyambere. Dore nk’i Nyamirambo, kuri Cosmos, nta kabari kahegereye katarara gacuranga, imisigiti ikangura n’abatari ABASILAMA. Plz Mayor, dukeneye ibikorwa kuruta amagambo.

kayijamahe yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka