Kayonza: Polisi yafashe imodoka idafite ibyangombwa uwari uyitwaye ayivamo ariruka

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yafashe imodoka idafite icyangombwa na kimwe, umushoferi wari uyitwaye ayivamo ariruka. Iyo modoka yafatiwe ahitwa mu murenge wa Gahini tariki 25/09/2013.

Basabye uwari uyitwaye kuyikomezanya kuri stasiyo ya polisi ya Mukarange, ageze mu mujyi wa Kayonza rwagati aho gukata ajya kuri stasiyo ya polisi imodoka ayiha umuriro akomeza i Kibungo.

Umupolisi yahise amukurikira na moto, umushoferi ava mu muhanda wa kaburimbo akatisha imodoka mu gahanda k’igitaka, birangira ageze aho imodoka itabashaga kurenga ayivamo akizwa n’amaguru.

Uwo mushoferi yavuye mu modoka ariruka ntiyanayishyiramo feri, isubira inyuma ku buryo yari igiye kugonga umupolisi wari umukurikiye. Ku bw’amahirwe iyo modoka yahise igonga umukingo irahagarara ntiyagira ibyo yangiza.

Amakuru dukesha polisi ikorera mu karere ka Kayonza avuga ko uwari utwaye iyo modoka atamenyekanye, ubu hakaba hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi ku bijyanye n’iyo modoka.

Iyo modoka yahise ijya gufungirwa kuri stasiyo ya polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, mu gihe hagitegerejwe umuntu uzaza kuyireba avuga ko ari iye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo modoka ni iyanjye bayindindire neza nzaza kuyitwara nimbona akanya.

Lea M yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Iyo mwereka abasomyi ifoto y’iyo modoka ndetse na nomero za plaque.Niyo yaba idafite plaque ariko mukagaragaza isura yayo byakorohera abatangabuhamya gutanga amakuru kuri iyo modoka.

Matsiko yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ibyo biroroshye cyane! Nibabaze Rwanda Revenue Authority yatanze plaque bazi uwo bayihaye! Niba yarayigurishije ubwo azi uwo bayiguze! Ariko byari kuba byiza iyo iyi nyandiko yanyu yerekana iyo plaque.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka