Karengera: Abagabo 2 barwanye umwe arakomereka bapfa amafaranga 3000

Abagabo babiri bo mu mudugudu wa Nyamurira mu kagari ka Gasayo, umurenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatandatu, tariki 27/07/2013 barwanye bapfa ideni ry’amafaranga ibihumbi bitatu ku buryo uwishyuzwaga yakomeretse ariko bidakabije.

Cyakora ngo nta kibazo gikomeye uru rugomo rwateje ku buryo hahise habaho kwiyunga mu mudugudu, ndetse n’uwari yakomeretse akaba yavuye ku ivuriro, nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera.

Uru rugomo rwashyamiranyije uwitwa Hakizimana Elias w’imyaka 30 y’amavuko na Habimana Claude w’imyaka 31 y’amavuko. Intandaro yarwo ikaba ari uko Habimana yari afitiye Hakizimana ideni ry’amafaranga 3000 ry’uko yari yaramukoreye telefoni ariko ngo Habimana ntiyamwishyura.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27/07/2013 ngo ni bwo Hakizimana yananiwe kwihangana maze afatana mu mashati n’uwo mugabo yari yarakoreye telefoni. Ngo mu kugundagurana, Habimana yaje kwikubita hasi, akomereka mu mutwe ariko bidakabije ku buryo yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Mwezi bakamupfuka agasubira mu rugo.

Nyuma yaho, ngo basanze nta cyo bapfaga maze babungira mu mudugudu, bigarukira aho
.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Niyitegeka Jerome asaba abaturage kwirinda kurwana kuko atari wo muti w’ibibazo ahubwo ko baba bagomba kumvikana, byabananira bakiyambaza ubuyobozi bwa bugufi bukabafasha.

Ikindi ngo ni uko bareba n’agaciro k’icyo bapfa kuko kuri we, ngo ntabwo bikwiriye ko amafaranga ibihumbi 3 yatuma abantu barwana ngo barinde gukomeretsanya.

Niyitegeka ariko asaba abaturage kurangwa n’umuco w’ubupfura n’ubunyangamugayo ku buryo uwaba afitiye undi umwenda yajya agerageza kumwishyura nk’uko babyumvikanye aho kugira ngo ahemuke, ari na byo bikunze gukurura amakimbirane.

Ku bantu bamwe na bamwe batarangwa n’umuco w’ubunyangamugayo bakunze kwambura, by’umwihariko iyo bigeze ku mwenda w’amafaranga make bakeka ko ba nyirayo batayafatira umwanya wo kujya kuyaregera mu nzego z’ubutabera.

Ibi rero ngo bikunze gutera agahinda ku baba baberewemo umwenda kuko basanga umwanya wo kujya kurega no gusiragira mu nzego zitandukanye wasumbya agaciro umwenda bafitiwe, bikaba ari na byo bikekwa kuba intandaro y’icyemezo kigayitse cyo kwihanira, na cyo gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ingeso mbi nk’iyi y’ubwambuzi na yo ngo ni iyo kwamaganirwa kure kuko iteza amakimbirane, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Niyitegeka Jerome.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABOBAGABO BAKWIRIYEGUHANWAKUKO 300 SIBY’ABANTUBABAGABOBAPFA.

ROM yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka