Karambo: Haravugwa ikibazo cy’ubujura bwo gupfumura amazu

Mu Tugari twa Karambo na Kirebe ho mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke haravugwa ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ubujura butandukanye burimo gupfumura amazu nijoro bagasahura ibintu birimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Uwimana Phocas yavuze ko itsinda ry’abajura rimaze iminsi ryibasiye abaturage aho rihengera nijoro rigacukura amazu y’abaturage.

Uwimana yakomeje avuga ko amazu atatu amaze gupfumurwa, abo bajura banambura ku manywa y’ihangu abakobwa n’abagore terefone n’amafaranga 5.000 iyo bayabonye uyafite baguhengera mu mugoroba nka saa kumi n’ebyiri n’igice bakayakwambura.

Ngo hari abakekwa muri ubu bujura [twirinze gutangaza] ubu bacungirwa hafi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano. Abo bajura ni itsinda ry’abantu rinini rikorera ubujura mu mirenge ya Karambo, Nemba, Kivuruga na Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka