Kamonyi: Yafatanywe inka ya nyirasenge agiye kuyigurisha

Umusore witwa Irakarama Vincent wo mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma, yafatanywe inka ahagana ma saa saba z’ijoro rishyira tariki 26/ 9/2012, ayibye nyirasenge witwa Nyiraneza Vestine, ayijyanye kuyigurisha.

Uyu musore, wahise acumbikirwa na sitasiyo ya Pilisi ya Runda, avuga ko akora akazi k’ubuyedi mu mujyi wa Kigali, ngo yageze kwa sekuru i Buguri muri Rukoma, ku wa 25/09/2012 saa tatu z’ijoro; ajya kuzitura inka mu kiraro nta muntu ubizi kuko bose bari basinziriye, maze akayishorera yerekeza i Kigali ngo ayigurishe.

Ubwo yari ageze i Gihara mu murenge wa Runda, Inkeragutabara zari ku irondo ni zo zamufashe, mu ma saa saba z’ijoro, nk’uko bitangazwa na Murindahabi Theogene uzikuriye; ngo bahise bamushyikiriza inzego za Polisi.

Yafatanywe inka ya nyirasenge agiye kuyigurisha.
Yafatanywe inka ya nyirasenge agiye kuyigurisha.

Nyiraneza Vestine wari wibwe inka n’umwisengeneza we, avuga ko iyo nka yari yarayihawe muri gahunda y’ubudehe. Mu gitondo, akimara gutaka ko yayibuze, umwe mu baturanyi be ni we wamubwiye ko iyo nka yafatiwe i Runda maze aza kuyireba.

Ngo ntibyamutangaje kuba yasanze ari uwo mwisengeneza we wari wayitwaye, kuko ngo n’ubundi asanzwe akorakora.

Bakimara kumugeza kuri polisi ngo haje abantu barenga 18 bamushinja ko yabatwariye ibintu bitandukanye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka