Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Umusore witwa Rwema Valens yitabye Imana azize ikirombe cyamugwiriye ubwo yari agiye gucukura “KORUTA” mu buryo butemewe mu kagari ka Murehe, umurenge wa Rukoma tariki 7/10/2013.

Rwema yagwiriwe n’ikorombe cya Koperative CODEMICOTA ahagana mu ma saa tanu z’ijoro maze bagenzi be bari kumwe bahita bamujyana ku bitaro bya Remera-Rukoma agezeyo ahita apfa.

Perezida wa Koperative CODEMIKOTA yemerewe gukora ubucukuzi muri iki kirombe, Ndayisaba Leonard, atangaza ko abo bacukuzi bari bagiye kubikora mu buryo butemewe bita “ubuhebyi” kuko mu mategeko agenga ubucukuzi nta wemerewe gucukura nijoro.

Ikirombe cya koperative CODEMIKOTA -Murehe.
Ikirombe cya koperative CODEMIKOTA -Murehe.

Ndayisaba yongeraho ko Koperative ya bo imaze igihe irimo ubwumvikane buke, bityo Inkeragutabara zabarindiraga ikirombe zikaba zitakibikora, akaba akeka ko bamwe mu banyamuryango aribo bohereza abahebyi gucukura rwihishwa bakabazanira amabuye.

Ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe bugira ingaruka ku babukora, kuko iyo ubukora agiriyemo impanuka nta bwishingizi bumugoboka cyangwa ngo bugoboke umuryango we.

Mu nama y’umutekano y’akarere yateranye tariki 14/5/2013, iki kibazo cy’ubuhebyi cyari cyagarutsweho, maze abakora ubucukuzi basabwa gukora uburinzi bw’ibirombe bya bo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka