Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we, amuziza kumujyana mu bapfumu

Niyoyita Theogene utuye mu mudugudu wa Nyarurama, akagari ka Mpushi mu murenge wa Musambira aremera ko yishe umugore we, Uwimana Florence, amuziza ko imiti abapfumu yamujyanyemo bamuhaye ituma amererwa nabi.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19/8/2013, nibwo Niyoyita yishe umugore we akoresheje rasoro; akaba avuga ko yashakaga kujyana na we, kuko imiti abapfumu bamuhaye yatumaga yumva ijwi rya Nyirabukwe rimuhamagara, kandi umugore akamubwira ko nataryubahiriza apfa.

Uyu mugabo w’imyaka 31, yari amaranye n’umugore we w’imyaka 28, igihe kitageze ku myaka ibiri. Abaturanyi ba bo barahamya ko bari babanye neza kuko nta makimbirane yarangwaga mu rugo rwa bo, ahubwo ngo bagaragazaga ko bakundanye by’intangarugero.

Ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira bwabazaga Niyoyita icyamuteye gukora aya mahano, yashubije ko yabitewe n’uko yarwaye maze umugore we akamubuza kujya kwivuriza ku kigo nderabuzima, ngo ahubwo akamujyana mu bapfumu bamuha imiti yo kunywa n’iyo kwisiga.

Uyu mugabo ngo yamaze gukoresha iyo miti, aho gukira akomeza kurwara; maze akajya yumva ijwi rya Nyirabukwe rimuhamagara ngo “ngwino”. Undi na we ngo akajya abaza umugore we ati “ibi wanjyanyemo ni ibiki?” Ngo umugore akamubwira ko natabyubahiriza azapfa.

Ati “ubwo rero nahise mfata rasoro ndamwica ngo tujyane kuko ibikundanye bijyana”.

Niyoyita yahise afatwa ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Musambira, aho ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera, naho Nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi. Uyu muryango usize uruhinja rw’amezi umunani rwajyanywe kurererwa kwa nyirakuru ubyara se.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka