Kamonyi: Birakekwa ko yishe umuturanyi, akurikiranye umugore we bari bamaze gutongana

Uwitwa Bizimungu Daniel, utuye mu mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe ho mu murenge wa Nyamiyaga, yakurikiranye umugore we bari batonganye akamuhungira kwa Nyirabukwe, agezeyo baramucika, ahicira undi mugabo wari uhacumbitse, ahita atoroka.

Amakuru dukesha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabashumba kabereyemo, ubu bwicanyi, aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 12/8/2013, aribwo Bizimungu yatonganye n’umugore we, maze akamuhungira iwabo mu mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, naho ho muri Nyamiyaga.

Ngo umugabo yahamukurikiye, agezeyo ahondagura urugi, umugabo witwa Mpatswenumugabo wari uhacumbikiwe mu nzu yo hanze aramwiyama, ati “induru yawe ya buri munsi, ukwiye gucibwa inzoga”. Ngo mu gihe yari agihonda urugi; umugore nyina n’abana baciye iyo mu gikari barihungira, bajya gutabaza abaturanyi.

Wa mugabo wasigaranye n’umucumbitsi yamukubise igiti mu mutwe ahita apfa, maze abaturanyi baje gutabara basanga ari kwijujuta ngo umugore yamutwariye abana, niko kumwinginga ngo nasubire mu rugo azagaruke bucyeye, maze baramuherekeza arataha, batazi ko asize yishe umuntu.

Ngo urupfu rwa Mpatswenumugabo rwamenyekanye, ubwo bari bagaruye uwo mukecuru n’umukobwa we mu rugo, maze basubiye kureba Bizimungu basanga yazinze utwe yigendeye.

Haba abaturanyi, ndetse n’umugore wa Bizimungu, nta n’umwe uzi inkomoko ye, uretse kuba bumva ngo yaje gutura muri Nyamiyaga aturutse mu cyahoze ari Komini Satitsyi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona bitoroshye keretse imana gusa nho ubugizi bwanabi burakabije

Elias yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka