Kamonyi: Barakekwaho kwigira abakozi ba Airtel ngo bambure umuturage amafaranga

Abagabo babiri bacumbikiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Musambira, bakekwaho ubutekamutwe bwo kwigira abakozi ba Sosiyeti y’itumanaho Airtel, bakaba bashakaga kwaka amafaranga umucuruzi ngo bamugurire butaka bwe, ahazubakwa umunara.

Ibyo byabaye ku cyumweru tariki 13/01/2013, mu mudugudu wa Bitsibo, akagari ka Rukambura, mu murenge wa Musambira, aho abo bagabo baje kurambagiza ubutaka bw’uwitwa Rutembesa Jean Damascene, bashakaho ubungana na metero kare 25 ku mafaranga miliyoni 120 ngo babukodeshe mu gihe cy’imyaka ijana.

Nk’uko Nyirishema Anaclet, umukuru w’uwo mudugudu abitangaza, abo bagabo bayitaga abakozi ba Airtel, umwe ari umuyobozi mukuru, undi ari umutekinisiye, ngo babwiye Rutembesa ko kugira ngo bahutishe dosiye ari uko abahaho miliyoni imwe y’uburanga, kandi hakagira ayo aba abahaye mbere yo gukodesha ubwo butaka.

Rutembesa yahise abibwira Nyirishema, maze nawe abimenyesha inzego za Polisi. Kuri iki cyumweru rero, niho abo bagabo bagarutse biteguye ko Rutembesa aba abahaye ibihumbi 400 ngo bihutishe dosiye ariko ababwira ko ayo afite hafi ari ibihumbi 70 akaba ari nayo bahise bafatirwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, arashima ubufatanye n’inzego z’umutekano abo baturage bagaragaje, kuko bakimara gukemanga abo bantu bahise babimenyesha inzego zibakuriye.

Uyu muyobozi arasaba abaturage kwirinda gushaka indonke, yihanangiriza abakora akazi k’uburanga (commissionaire), kuko kuba nta mategeko cyangwa ihuriro abakora ako kazi bahuriraho, bituma bashobora guhemukira yaba umuguzi cyangwa ugurisha.

Mu mpera z’ukwezi kwa 11/2012, abatekamutwe nk’aba bawutekeye umugabo wo ku Mugina naho ho mu karere ka Kamonyi, witwa Munyarushyana Telesphore, nawe bamubwira ko Airtel igiye kubaka umunara ku butaka bwe, maze bamutwara amafaranga miliyoni imwe.

Ku ruhande rwa Airtel, David Rutabana, ushinzwe umutekano, atangaza ko nta munara Sosiyeti ya bo iteganya kubaka mu karere ka Kamonyi. Akomeza avuga ko Airtel ikoresha iminara yahoze ari iya Rwandatel, aho itari igakodesha iya MTN.

Rutabana arakangurira abaturage kwirinda ababashuka kuko Airtel nta minara iteganya kubaka. Ngo kuri ubu abagera kuri 12 bamaze gufatwa n’inzego z’umutekano bazira ubutekamutwe nk’ubwo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka