Kabarondo: Babiri barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo

Abantu babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo, aho bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ntabanganyimana Assoumani wari utuye mu kagari ka Gitara mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza.

Ntabanganyimana yishwe atewe icyuma mu ijoro rishyira tariki 10/08/2013. Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe ni umugore we n’undi mugabo w’Inkeragutabara bivugwa ko yari ku irondo muri iryo joro ubwo yaterwaga icyuma.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gitara bavuga ko Ntabanganyimana yari yagiranye ibibazo n’umugore we muri iryo joro, ari na byo byavuyemo amakimbirane ashobora kuba yarabaye intandaro y’urupfu rwe.

Ayo makimbirane ngo yatumye bitabaza abashinzwe umutekano haza uwo mugabo w’Inkeragutabara akaba ariyo mpamvu yashyizwe mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.

Hari amakuru avuga ko Ntabanganyimana n’umugore we bahoraga mu bibazo bashinjanya gucana inyuma. Ibyo ngo byaba ari na byo byabaye intandaro y’amakimbirane bagiranye akaza no kuvamo guterwa icyuma.

Abo mu muryango wa Ntabanganyimana bateje akavuyo bashaka kwihorera

Nyuma y’urupfu rwa Ntabanganyimana bamwe mu bagize umuryango we bateje umutekano muke bashaka kwihorera, nk’uko bivugwa na Nshimyuhoraho Charles ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gitara.

Ndayambaje Onesphore, mukuru w’iyo Nkeragutabara ikekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndayambaje avuga ko iwe no kwa se hatewe bikaba ngombwa ko barara hanze kuko batari bizeye umutekano wa bo.

Abo bashaka kwihorera ngo bavugaga “ko umuntu yapfuye kandi agomba gukurikirwa n’undi” nk’uko Ndayambaje yakomeje abidutangariza.

Cyakora abo bantu bashakaga kwihorera ngo bamaze gucogora nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Dusingizumukiza Alphred abivuga. Avuga ko abo bantu bari bateje umutekano muke bari banyoye ibiyoga bikaba ngo ari byo byaboshyaga guteza umutekano muke.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bintu birababaje pe. uziko hakiri abantu kwica babigize imikino. yewe birababaje pe.

Pater yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka