Itegeko ryo kumviriza telefoni rigamije kurengera abaturage

Itegeko ryo kumviriza telefoni z’abaturage rimaze iminsi ritowe n’Inteko ishinga amategeko, rigamije gukumira kumviriza umuntu bitajyanye n’umutekano w’igihigu. Ibi bitandukanye n’uko abantu bari babyumvise bakekaga ko umudendezo wabo ugiye gusagarirwa.

Iryo tegeko rigena kugenzura itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, rikimara gutorwa tariki 06/08/2012 hari abaketse ko Leta yatanze uburenganzira bwo kumviriza ibiganiro byabo.

Siko biri kuko iri tegeko riteganya ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kumviriza undi, uhereye ku bacuruza umurongo wa telefoni kugera ku nzego z’umutekano, keretse igihe bireba umutekano w’igihugu; nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Mousa Fazil Harelimana, abivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 09/08/2012, Minisitiri w’Umutekano yavuze ko iri tegeko ryari risanzwe, ahubwo ryavuguruwe. Yavuze ko ryunganira neza itegeko nshinga rivuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kujya hagati y’itumanaho ry’umuntu n’undi, keretse gusa ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Iri tegeko rije rivuga ngo wa wundi ucuruza za telefoni cyangwa undi uwo ariwe wese nashaka kwinjira mu kumva abantu azabihanirwa. Ndetse na ba bandi bavuga ngo twabikurikiranaga kubera umutekano w’igihugu itegeko rigena inzira zubahirizwa”.

Minisitiri Harelimana yavuze ko inzego eshatu arizo zemewe gusaba uburenganzira bwo kumviriza umuntu gusa: umukuru w’ingabo, uwa Polisi n’umushinjacyaha mukuru.

Kuba babyemerewe ntibihagijeko bihita bishyirwa mu bikorwa, kuko hari itsinda rito rigizwe n’abashinjacyaha bazajya basuzuma niba koko icyo kifuzo kigendanye n’umutekano w’igihugu.

Ku bwa Minisitiri Harelimana asanga ahubwo ba bantu birirwanaga inyandiko (historique) bakuye mu masosiyete y’itumanaho baziregesha abandi bizacika kuko uzazifatwana azakurikiranwa.

Gusa yasobanuye ko ibyo bidakuyeho ko mu gihe ubugenzacyaha buri mu kazi kabwo bushobora kwifashisha izo nyandiko bukuye kuri sosiyete y’ifatabuguzi ariko hatabayeho gukomeza kumukurikirana mu biganiro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aha Fasil ashatse kutubeshya rwose ! uwambwira indimi afite mukanwa uko zingana. Ubwo se ibyo yasobanuye ku itariki esheshatu ntitwabyumvise? Kugeza naho avuga ko tubujijwe no gusoma inyandiko leta ya Kigali idashaka! Mbega uRwanda,mbega abayobozi!

Biraro yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka