Intara y’Iburasizuba iza ku isonga mu byaha byo kwangiza abana

Imibare ishyirwa ahagaragara na Polisi y’igihugu igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagabanutse cyane. Intara y’Iburasizuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi byo kwangiza abana batoya.

Imibare yo kugeza mu kwezi kwa kanama 2012 igaragaza ko mu byaha 116 byo kwangiza abana, 112 byakorewe abana b’abakobwa mu gihe ibyaha bine byakorewe abana b’abahungu.

Ibyaha 32 byo gufata abana ku ngufu byabereye mu Ntara y’Uburasirazuba, ku mwanya wa kabiri hakaza Intara y’Amajyepfo ifite ibyaha 26, hagakurikiraho Umujyi wa Kigali n’ibyaha 22 hagaheruka intara y’Uburengerazuba n’abana 12 bangijwe.

Ku bijyanye no gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa mbere n’ibyaha bitandatu, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri n’ibyaha bitanu mu gihe Intara z’Amajyaruguru n’Uburasirazuba ziza ku mwanya wa gatatu n’ibyaha bitatu.

Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri polisi y'igihugu.
Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri polisi y’igihugu.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse cyane kubera ubufatanye hagati ya Polisi y’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ibyaha 52 byo gukubita no gukomeretsa byabaye muri byo bitatu byahitanye ubuzima bw’abantu.

Abanyarwanda basabwa gutanga amakuru ku miryango igaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutanga ibimenyetso igihe habaye icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Inspector Beline Mukamana, avuga ko abafashwe ku ngufu bakwiye kurinda ibimenyetso bigaragaza ihohoterwa nk’imyenda yacitse, amasohoro no kwirinda koga mu rwego rwo gufasha iperereza rya Polisi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka