Inkongi iherutse gufata ibiro by’ubutaka by’intara y’Uburasirazuba nta byangombwa bikomeye yangije

Inkongi y’umuriro yafashe ibiro by’ubutaka by’intara y’Uburasirazuba mu ijoro rishyira tariki 15/08/2013, nta byangombwa bikomeye yangije nk’uko bivugwa na Mukunzi Augustin Emmanuel, umubitsi wungirije w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’uburasirazuba.

Mukunzi avuga ko mu byangiritse harimo impapuro n’amabahasha byari bitarakoreshwa, bikaba byari mu bikarito byari biteretse hafi y’insinga zahiye zigatera iyo nkongi.

Anavuga ko hangiritse ibyangombwa bigera kuri 80 by’akarere ka Kayonza, ariko ngo nta kibazo kidasanzwe byateye kuko byari byaramaze kwinjizwa muri mudasobwa, ubu bikaba byarongeye gukorwa na ba nyira byo ngo barabitwaye.

Byinshi mu byangiritse ni impapuro n'amabahasha byari bitarakoreshwa.
Byinshi mu byangiritse ni impapuro n’amabahasha byari bitarakoreshwa.

Aya makuru aje asubiza ibibazo bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bibazaga nyuma yo kumva inkuru yavugaga ko ibiro by’ubutaka by’intara y’uburasirazuba byahiye. Bamwe mu bo twavuganye icyo gihe bavuze ko bafite impungenge z’ibyangombwa by’ubutaka bwa bo byashoboraga kuba byahiriyemo.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’uburasirazuba avuga ko na bo bacyumva iby’iyo nkongi bagize impungenge, ariko ngo ku bw’amahirwe ibikoresho nka mudasobwa bibitse amadosiye yose nta na kimwe cyangiritse.

Ati “Twari dufite ubwoba bwa “Printer” imwe ariko twaje kuyikoresha dusanga ari nzima. Yari yahiyeho hejuru turayihanagura turayikoresha nta kibazo”.

Mu byangiritse harimo ibyangombwa bigera kuri 80 ariko byongeye gukorwa kuko byari bibitse muri mudasobwa.
Mu byangiritse harimo ibyangombwa bigera kuri 80 ariko byongeye gukorwa kuko byari bibitse muri mudasobwa.

Ibiro by’ubutaka by’intara y’uburasirazuba bikorera ku cyicaro cy’akarere ka Kayonza. Ubwo iyo nkongi y’umuriro yafataga ibyo biro, umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yadutangarije ko yatewe n’amashanyarazi (court circuit), bitewe n’uko umuriro w’amashanyarazi wari uri kubura ukongera ukagaruka mu ijoro rya tariki 14/08/2013.

Icyo gihe yadutangarije ko akarere ka Kayonza gafite imashini y’amashanyarazi yiyatsa buri gihe uko amashanyarazi ya EWSA abuze, bikaba byarateye ikibazo kuko buri kanya uko amashanyarazi yaburaga iyo mashini yiyatsaga, amashanyarazi yagaruka ikongera ikizimya bikaza gutuma habaho “court circuit”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka