Inama y’umutekano y’Intara y’Amajyaruguru yiyemeje gukaza irondo no gutanga raporo kuri buri kimwe

Inama y’umutekano yaguye y’intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa 26/10/2012, yiyemeje gukaza irondo no guhanahana amakuru binyuze muri raporo zizajya zikorwa kuri buri kimwe cyabereye muri buri gace.

Iyi nana yari iyobowe na Guverineri Aime Bosenibamwe, yigaga ku kibazo cy’umutekano na bimwe mu biwuhungabanya muri iki gihe n’ingamba zafatwa kugira ngo umutekano muri iyi ntara urusheho kugenda neza.

Ikibazo cyo kurwanya icuruzwa ry’abantu nacyo cyagarutsweho, aho hatanzwe umwanzuro uvuga ko hagomba kumenyekana niba abaturage bose baba mu ngo zabo, cyangwa se niba badahari hakaba hari amakuru azwi ku bijyanye n’aho baba.

Ikindi cyavuzweho ni uko ngo mu turere tugize intara y’Amajyarugru usanga hakunze kuboneka abana bo mu muhanda, akenshi biterwa n’uko umwana aba ari infubyi cyangwa yarakuwe mu rugo kubera ko se na nyina baba baratandukanye.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko abo bana bagomba gufatwa bakigishwa nyuma bakaba basubizwa mu miryango yabo, ariko yongeraho ko icyangombwa ari ukubanza kumenya icyabateye iwabo.

Ikindi cyagaragaye mu bihungabanya umutekano ni uko ngo hari Abanyarwanda baturiye imipaka bajya mu bihugu bituranyi badafite ibyangombwa bibibemerera, ugasanga barabafunze.

Hafashwe umwanzuro wo gusobanurira abaturiye imipaka ko bagomba guhabwa ibyangombwa, dore ko ngo ari n’ubuntu. Igiteye impungenge kuri iki kibazo, ni uko usanga nko muri Uganda hakunze kuboneka indwara z’ibyorezo, bityo abagiyeyo bagataha bazitahanye.

Abayobozi mu nzego za Polisi nabo bagaragaje impungenge z’umutekano mucye wo mu muhanda, uterwa n’amagare akunze kugenda mu muhanda wa Rulindo bigateza impanuka. Kuri iki kibazo inzego za Polisi zisanga amagare yakagombye gucibwa mu muhanda wa kaburimbo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Guverineri wacu ko yahinduye attitudes: uburyo bwo kuyobora inama, kudatukana, kubaha igitekerezo cy’abandi, kudatinza inama, n’ibindi byinshi. Abamugiriye inama turabashimiye kandi nawe akomereze aho.

Kamana Anastase yanditse ku itariki ya: 28-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka