Imbwa z’inzererezi zikomeje kubangamira abaturage

Abatuye mu mirenge ya Nyarubaka na Musambira yo mu karere ka Kamonyi ndetse no mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga bahangayikishijwe n’imbwa z’inyagasozi zirya amatungo yabo.

Iki kibazo kigaragara cyane mu kagari ka Mpushi mu murenge wa Musambira ndetse no mu kagali ka Kivumu mu murenge wa Cyeza.

Bizimungu Vianney izo mbwa zaririye ihene avuga ko kubera ukuntu izo mbwa zigenda ari nyinshi kuzirwanya bitoroshye.

Umugore witwa Uzamushaka Emmerthe nawe izo mbwa zaririye amatungo avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari icyo gusiga abana mu rugo cyangwa kubatuma ahantu kubera gutinya imbwa.

Afite abana babiri bato umwe amuteruye undi yigenza, uyu mugore yagize ati “ubu iyo ngiye ku isoko cyangwa nkagira ahandi nyarukira binsaba kugendana abana kubera gutinya ko nasanga imbwa zabariye”.

Aho agiye hose agendana abana ngo imbwa zitabarya.
Aho agiye hose agendana abana ngo imbwa zitabarya.

Aba baturage bavuga ko izo mbwa zizanwa n’imodoka zijya gupakira imicanga ahitwa muri Kayumbu ariko nta n’umwe uvuga ko yigeze abona imodoka ipakurura izo mbwa.

Iki kibazo nti cyari giherutse kuvugwa kuko cyari cyarashakiwe umuti hategwa izo mbwa; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel.

Muri raporo zituruka mu tugari ntihari haherutse kubonamo icyo kibazo ndetse no mu cyumweru gishize habaye inama y’umutekano ariko icyo kibazo nticyagaragara.

Kayiranga avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo imbwa zasigaye nazo zitegwe. Uyu muyobozi kandi avuga ko aho izo mbwa zituruka hataramenyekana uretse ibihuha bivugwa na bamwe mu baturage ariko bikaba nta shingiro bifite.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka