Iburasirazuba: Biyemeje guhashya abatwika amashyamba

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba inzego zose gufatanya kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’abatwika amashyamba kuko iki kibazo gihangayikishije.

Umusozi wa Mirama mu Murenge wa Nyagatare waratwitswe icyakora abaturage bawuzimya umuriro utaragera mu nzuri z'aborozi
Umusozi wa Mirama mu Murenge wa Nyagatare waratwitswe icyakora abaturage bawuzimya umuriro utaragera mu nzuri z’aborozi

Kenshi mu gihe cy’impeshyi mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakunze kugaragara ikibazo cy’itwikwa ry’amashyamba yiganjemo aya Leta.

Abakekwaho kuyatwika akenshi ngo ni abajya kuyatwikamo amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’abajya gushakamo inkwi bakanyweramo itabi uretse ko ngo hari n’ababikora ku bushake.

Guverineri Gasana avuga ko ikibazo cy’itwikwa ry’amashyamba gikomeye ariko binashoboka ko cyakemurwa habayeho ubufatanye bw’inzego zose guhera mu Midugudu.

Ati “Tumaze iminsi turi mu bukangurambaga, dutanga amatangazo, amarondo abikora anakurikirana, rwose ni ikibazo kidukomereye ariko biranashoboka kugikemura inzego zifatanyije, ku Mudugudu no ku Tugari zigakora akazi kabo neza.”

Nubwo ikibazo cyo gutwika amashyamba gihari ariko nanone ngo kiri hakeya ku buryo abantu bafashe ingamba zikomeye na ho byacika.

Abashinzwe amashyamba mu Turere bavuga ko ibyemezo byo gutwika amakara byahagaritswe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu ndetse bikazongera gutangwa ari uko imvura iguye.

Umwe ati “Ibyemezo byo gutwika byahagaritswe kera, abarimo gutwika ni ababikora rwihishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bishobora kongera gutangwa nko muri Nzeri cyangwa Ukwakira imvura yabaye nyinshi. Ubu twashyizeho abantu baturebera ahari umwotsi ku buryo tuhazindukira kuko batwika mu ijoro.”

Intara y’Iburasirazuba, igice kinini cyayo nta mashyamba menshi ahari ndetse n’ikibazo cyo kuyatwika nticyakunze kubaho uretse ibice bihana imbibi n’Igihugu cya Uganda batwikaga imisozi yabo umuriro ukagera mu Rwanda.

Kugeza ubu ntiharabarurwa ubuso bw’amashyamba bumaze gutwikwa kimwe n’abamaze gufatirwa muri ibi bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka