Huye : Umwalimu Sacco yibwe miliyoni zisaga 10 n’umuzamu aricwa

Abantu bataramenyekana bibye Miliyoni zisaga 10 muri koperative umwalimu-sacco yo mu karere ka Huye ndetse bica n’uwari ushinzwe kuharinda witwa Kabandana J.Bosco.

Ubwo bujura bwabaye mu ijoro rishyira tariki 25/08/2013, ubwo abo bantu baje bakabanza guca insinga z’umuriro maze bamena idirishya barinjira basandaza umutamenwa, biba amafaranga miliyoni 10 n’ibihumbi 600, banasiga bishe uwaharindaga.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ni bwo bamwe mu barimu bajyaga gushaka amafaranga basanze umurambo wa nyakwigendera apfutse umunwa ndetse amaboko n’amaguru ahambiriye inyuma, bigaragara ko ngo nta muntu wari wamenye ibyabaye.

Abagana iyi koperative umwalimu SACCO yo mu kerere ka Huye bakaba bavuga ko ahantu nkaha habitse amafaranga kandi atari make hajya hashyirwa umuntu ufite imbunda kandi nabwo ntabe wenyine.

Pierre Claver umwe mu balimu bari baje kuri iyi Sacco ati « Ntabwo n’ubundi byari bikwiye ko aha hantu hararirwa n’umuntu udafite byibura imbunda kuko ubundi n’umuntu umwe ntahagije mu kuharinda ».

Kayiranga Muzuka Eugene,umuyobozi w’akarere ka Huye, avuga ko nubundi bari bari kwiga ku buryo ahantu hakorera ibigo by’amabanki n’amakoperative hajya hashyirwa umuntu ufite imbunda kandi agahamya ko ari ko bizakorwa, akaba anamara impungenge abaturage avuga ko service ziza gukomeza nk’ibisanzwe ndetse hagakazwa n’uburyo bwo gucunga umutekano.

Umuvugizi wa police akaba n’umujyenzacyaha wa police mu ntara y’amajyepfo, chief spt Hubert Gashagaza, avuga ko bagikomeje iperereza ariko ibigo by’imari nabyo bikorera amafaranga bikwiye no kwishakira umutekano maze bo bakaza babunganira.

Ati «Turacyakora iperereza ariko ntabwo rwose byari bikwiye ko ahantu nk’aha hari amafaranga harindwa n’umuntu utanafite imbunda, Sacco zifite amafaranga zinjiza amafaranga zagakwiye kwishyiriraho abacunga umutekano babifitiye ubushobozi, bagakwiye kumenya umutekano wabo natwe tukaza tubunganira».

Mu busanzwe mu mategeko agenga ibi bigo, ngo ntibagomba kurarana amafaranga asaga miliyoni 15, ari nabyo bari bakoze kuko ngo bararanye miliyoni 10 n’ibihumbi 600 bisagaho make.

Kabandana J.Bosco warindaga iki kigo wishwe akaba asize umugore ndetse n’abana babiri.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo turasaba ko iperereza ryatangira gukorerwa ku muyobozi wa mwarimu sacco n’ushinzwe kubika amafranga kuko ntibyumvikana ukuntu bashobora gusiga amafranga angana gutyo kandi bazi neza ko atari byiza nta na security ihagije ihari;ikindi sacco zose nizihafatire icyirwa;turahoza umuryango w’uwa buze;Imana imwakire mu bayo

alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka