Huye : Nyuma y’umwaka, ku mukobwa mwiza hongeye kugwa ikamyo

Mu ma saa tanu yo mu ijoro rishyira tariki 27/06/2013, ikamyo yari itwaye amavuta ya vidanje iyakuye i Mobassa iyajyana i Bujumbura yibirinduriye mu ikoni ry’aho bita ku mukobwa mwiza, mbere gato y’uko zinjira mu mujyi wa Butare.

Gasasira Jafari, Taniboyi w’indi kamyo na yo yari ikuye amavuta ya vidanje i Mombassa iyajyana i Bujumbura (zari eshatu zari zikurikiranye) avuga ko iyi kamyo yakoze impanuka yari itwawe n’umugabo w’Umusomari ariko uba mu gihugu cya Kenya, wari uri kumwe n’umwana we.

Uyu mugabo rero ngo yari yazanye n’umuhungu we ku isafari agira ngo amwereke aho akorera. Impanuka iba, umwana yahise yitaba Imana naho se ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare, aho yaje gukurwa akajyanwa i Kigali kugira ngo bamucishe mu cyuma gipima mu mubiri imbere (scanner).

Gasasira kandi avuga ko iyi modoka yaguye bitewe n’uko diregisiyo yayo itari imeze neza. Yagize ati «Vora (abandi bita diregisiyon ndlr) y’iyi modoka yari ifite akabazo. Tugeze mu Ruhango twaguze amavuta yo kuyishyiramo kugira ngo ivemo umugaga. Ntitwamenye ko hari aho yari yangiritse. Igeze hano, ngira ngo akase ikorosi ni bwo kacitse maze imujyana aho ishatse».

Ikamyo yaguye ku mukobwa mwiza.
Ikamyo yaguye ku mukobwa mwiza.

Umugabo utuye hafi y’iri koni, akaba ngo arinda imodoka y’ifuso iba iri ku muhanda, nko muri metero 200 uturutse ku mukobwa mwiza, we ngo iyi mpanuka yabaye areba. Yagize ati « yaturutse hakurya ku musozi arwana na yo, ku buryo yari yamunaniye».

Ubuto bw’umuhanda n’umuvuduko biri mu bitera impanuka ku mukobwa mwiza

Abo twasanze ahabereye iyi mpanuka, harimo abahaturiye ndetse n’abakunda kunyura muri uyu muhanda, bavuga ko urebye ahanini impanuka zo muri iri koni ziterwa n’ubuto bw’umuhanda ndetse n’umuvuduko munini w’abatwaye imodoka.

Umwe muri bo yagize ati « hari umushoferi w’imodoka wavuze ko iyo banyuze muri iri koni biruka cyane iyo agiye kurikata asanga umuhanda wanganye n’inzoka (muto cyane ndlr), atakibasha gukata, agashiduka rero yuriye uyu mukingo (yerekanaga umukingo imodoka zikunda kwikubitaho zikagwa)».

Gasasira, wa mutaniboyi w’ikamyo na we ati « n’iyo uvuye iriya (yavugaga uva za Kigali werekeza mu mujyi wa Butare) wiruka ugakubitana n’ingenzi yawe na yo ivuye ino aha yiruka, kuko hamanuka, mugomba kugongana cyangwa umwe akarenga umuhanda akabisa undi».

Barasaba ko ikoni ryagurwa

Twifuje kumenya icyo aba baturage babona cyamara impanuka ku mukobwa mwiza. Gasasira ati “bazapanure (bazongere ndlr) iri korosi, ku buryo n’ubwo imodoka yaza yiruka yabasha kubisikana neza na ngenzi yayo.”

Umuturage utuye hafi yo ku mukobwa mwiza na we ati « ariko mujye mutubwirira n’abayobozi. Bicara bavuga ngo bazahakora, bakavuga ngo bari mu nyigo … na n’ubu nta kirakorwa kandi harimo haramara abantu…”.

Yunzemo ati “Akarere kabishyire mu mihigo kabisa aya makoni bayagure, kuko aha hantu hazamara abantu.”

Impanuka yaherukaga kubera muri iri koni yabaye muri Werurwe 2012. Iyi yari yabaye nyuma gato y’uko n’ikamyo yari yahahiriye imaze kugwa, ahagana mu mpera z’umwaka wa 2011.

Munyanziza Jean Marie, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Huye, avuga ko icyo gihe hafashwe icyemezo cyo kwagura umuhanda muri iri koni, ndetse n’inyigo irakorwa.

Mbere yo kwagura ariko babanje gushyiraho ibyapa biburira abatwaye ibinyabiziga ko bagiye kugera mu ikoni ribi. Hari hemejwe rero ko nibabona ntacyo ibyapa bimaze, umuhanda uzagurwa nk’uko byateganyijwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

YEBABA WEEE,UWO MWANA NIWE UMBABAJE! BURIYA WASANGA YARAGIYE KUZA NA MAMAN WE YARI YABANJE KUMUBUZA! NTA KUNDI IMANA IMWAKIRE.

hihahaha yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

ni ukuzahashyira icyapa kiriho agahanga k’ umuntu gashyinyitse n’ amagufwa abiri

umusore yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka