Huye: Abacuruza n’abanywa inzoga z’ibiyobyabwenge biyamwe mu ruhame

Abakora, abacuruza n’abanywa inzoga z’ibiyobyabwenge bo mu Tugari twa Cyarwa na Cyimana ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, biyamiwe ku mugaragaro nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyo kuwa 27/07/2013.

Iki gikorwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagikoze nyuma yo gukora iperereza bukamenya abantu bakora n’abacuruza bene izi nzoga muri kariya gace, ubundi kazwi ho kuba ari ko “ka mbere mu kugira bene izi nzoga mu Karere kose.”

Nyuma yo guhamagara abacuruza bene izi nzoga, Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yabibukije ko kuzikora no kuzicuruza bihanirwa n’amategeko, ndetse anabwira abari bitabiriye umuganda bose ko no kuzinywa bihanirwa.

Yakomeje agira ati “muzi ko mu bihano biteganyijwe harimo igifungo. Ese iyo umugore agiye kugemurira umugabo ufunze kubera gukora cyangwa gucuruza nyirantare, hanyuma umwana akamubaza impamvu papa afunze, ntibimugora kubona igisubizo amuha?”

Uyu muyobozi yunzemo agira ati “Tuvuge ko anamubwije ukuri. Icyo gihe umwana azamubaza impamvu papa akora inzoga zica. Igisubizo azamuha ni ikihe?”

Bamwe mu bacuruza inzoga z'ibiyobyabwenge i Tumba. Uriya uri hagati wambaye umupira w'umweru ni umuyobozi w'Akarere ka Huye, bamwemereye kutazasubira.
Bamwe mu bacuruza inzoga z’ibiyobyabwenge i Tumba. Uriya uri hagati wambaye umupira w’umweru ni umuyobozi w’Akarere ka Huye, bamwemereye kutazasubira.

Ubundi, abacuruza izi nzoga bigeze kwiyemeza kubireka, bibumbira mu makoperative yenga inzoga nziza zipfundikiye. Buke buke baje kuzisubiraho: bakagira izipfundikiye bashyira ahagaragara kugira ngo bazereke abayobozi, bajijisha nk’aho ari zo bacuruza, nyamara bakagira n’iz’inkorano bakunze kwita nyirantare, ibikwangari, muriture, yewe muntu... zizwiho kwica abazinyoye.

Uwitwa Kazungu uzwiho gucuruza bene izi nzoga, akaba ari n’umukuru wa mpuzamakoperative bibumbiyemo nk’abiyemeje kureka inzoga z’ibiyobyabwenge ahubwo bagatunganya ndetse bakanacuruza izitangiza ubuzima, avuga ko ubundi bari biyemeje kuzireka burundu.

Ngo baje kuzisubira babonye batwarwa icyashara na bagenzi babo bafite utubari nyamara batari mu makoperative akora inzoga nziza zipfundikiye. Aba bo rero ngo bari bakomeje gucuruza izi nzoga ziyobya ubwenge, maze bakaba ari bo babona abakiriya benshi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka