Gutura habi biri mu bihungabanya umutekano

Mu nama yahuje abari muri komite z’imiturire zo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru barasabwa gukora ku buryo abaturage batura neza kuko gutura habi biri mu bihungabanya umutekano.

Ubundi, bivugwa ko abantu batuye habi iyo batuye ahantu hacuramye cyangwa ahandi hakoze ku buryo imvura nyinshi ishobora kubasenyera. Na none kandi, abantu batuye mu bishanga na bo baba batuye nabi kuko imvura iba ishobora kubasenyera igihe icyo ari cyose yabaye nyinshi.

Mu nama yahuje abashinzwe imiturire mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru tariki 08/01/2013, AIP Sebutekera Joseph yagize ati «umuntu utuye bene aha hantu agerwaho byatinze iyo atabaje, ku buryo hari igihe abaje kumutabara bahagera ntacyo bikimaze».

Abantu batuye bene aha hantu, akenshi nta mihanda iba ihagera ku buryo batabarwa igihe icyo ari cyo cyose. Uyu mupolisi akomeza agira ati « biragoye gushyiraho irondo rishobora kurinda ahantu hose harimo n’ahantu habi hatagerwa. Nta wabura kuvuga ko bene aha hantu hahungabanya umutekano».

Nyakatsi na yo iri mu bihungangabanya umutekano kuko iba ishobora gutwarwa n’umuyaga cyangwa imvura igihe cyose ndetse ikaba yagwa ku bayituyemo. Ibi na byo ntibitanga umutekano ahubwo birawuhungabanya.

Uretse nyakatsi, n’inzu ikomeye iri ahantu habi na yo iba ishobora kuba yatwarwa n’imvura, bityo igahungabanya umutekano.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka