Gisagara: Umugore yicishijwe na mukeba we batumvikanaga

Mukabaziga Dativa w’imyaka 60 wari utuye mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara nyuma y’iminsi itatu ataboneka, abaturanyi bamubonye mu nzu yarishwe, mukeba we bari baturanye batumvikana akaba yemera icyaha cyo kuba yaramwicishije atanze amafaranga ibihumbi 30.

Uyu mukecuru ubwo yapfaga byatinze kumenyekana kuko yabaga wenyine ndetse n’uwamwishe yahise afunga umuryango w’inzu ye akoresheje ingufuri nshyashya ,bityo abaturanyi ndetse n’inshuti bakagira ngo hari aho yagiye.

Nyuma yo kubona ko atakigaragara nibwo ngo barungurutse munsi y’urugi no mu madirishya maze basanga yapfiriye mu nzu bahita bahamagaza Polisi tariki 24/08/2013.

Nubwo Ngororabanga Samuel bivugwa ko ariwe wishe uyu mukecuru abihakana, Uwimana Mariya Goreti mukeba w’uyu mukecuru wishwe ,yiyemerera ubwe ko yahaye amafaranga ibihumbi 15 uwitwa Ngororabanga Samuel akamusigaramo andi ibihumbi 15 kugirango amumwicire, kuberako ngo uyu mukecuru yamwangaga anamutoteza. Akaba yemera iki cyaha akanagisabira imbabazi.

Uwimana yagize ati “Rwose ndemera icyaha nakoze cyo kumwicisha mpaye Samuel amafaranga ibihumbi 15, sinzi ibyanteye rwose ndasaba imbabazi abantu n’Imana n’ubwo yanyangaga akantoteza ariko ndahiye ko ntazongera gukora icyaha nk’iki”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, avugako aba bombi nibahamwa n’icyaha cyo kwica babigambiriye bazahanishwa igifungo cya burundu. Akaba kandi aboneraho no kwibutsa abaturage kujya batanga amakuru y’ahari ibibazo mu miryango kugirango bikemurwe hakiri kare bitarabyara urupfu.

Uyu mukecuru igihe yicwaga bamusanze wenyine kuberako umwana w’umuhungu babanaga ubu ari ku ishuri.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka