Gihombo: Community Policing zamufatanye urumogi

Mbarirende Jean Marie Vianney w’imyaka 25 afungiye mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’abaturage zifatanya na Polisi mu gucunga umutekano (Community Policing) tariki 17/08/2013 afite urumogi rungana na 0.5kg.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Niyonzima Jacques yabwiye Kigali Today ko izo nzego z’abaturage bacunga umutekano zaketse uwo musore Mbarirende ko afite urumogi zigahita zimugwa gitumo aho yari ari mu mudugudu wa Gasagara, mu kagari ka Gitwa zamushyikiriza Polisi y’Igihugu ikorera muri uyu murenge.

Niyonzima ashimira uruhare rw’abaturage bamaze gukangukira kurwanya ibiyobyabwenge aho babibonye hose kandi agasaba ko bakomeza gushyira hamwe bakajya bahanahana amakuru mu buryo bwihuse kugira ngo ibiyobyabwenge bicike.

Umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke uhana imbibi n’akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba y’u Rwanda ndetse ugahana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ku Kirwa cy’Ijwi kuko bitandukanywa n’ikiyaga cya Kivu gusa.

Kuba uyu murenge uhana imbibi n’ikindi gihugu, bisaba ko abaturage bawo bitwararika kandi bakaba maso kugira ngo ahagaragaye amakuru y’ibiyobyabwenge bajye bahita babifatira ingamba zikarishye, cyane ko hashobora kubaho kubihererekanya mu buryo bworoshye hagati y’abaturage b’uyu murenge n’abo ku Ijwi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka